21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kicukiro: Hatangiye gutangwa ibinini by’inzoka ku bana

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 22-02-2021 saa 20:30:42
Gahunda y'icyumweru cyo kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi muri Kicukiro cyatangiriye mu Murenge wa Kagarama (Foto Kayitare J.Paul)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 22 Gashyantare 2021, mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Muyange mu Mudugudu wa Rugunga, hatangirijwe igikorwa cyo guha abana ikinini k’inzoka, Vitamini A na Ongera.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kicukiro butangaza ko iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri. Abana bazahabwa ikinini k’inzoka, bagera ku bihumbi 130 nkuko ubuyobozi bw’ibitaro bya Masaka bwabibwiye Imvaho Nshya.

Rukebanuka Albert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko iyi gahunda yatangiye, ari gahunda yahariwe kwita ku buzima bw’umwana.

Asobanura ko iyi gahunda yatangiriye mu Murenge wa Kagarama kubera ko ari wo ufite umudugudu urimo abana benshi bari muri icyo cyiciro kirebwa, akaba ariyo mpamvu ari ho iyi gahunda yatangiriye.

Akomeza agira ati “Muri iyi gahunda tuzatanga ibinini by’inzoka, hazabamo gutanga Vitamin A ndetse na Ongera ihabwa abana bari muri icyo kigero, tukumva ko ari byo bikorwa bizakorwa mu karere kose”.

Asaba ko ababyeyi bakwiye kwita ku bana, bakabonsa bihagije bakabitaho, kubagirira isuku n’uwaba yagize ikibazo akaba yavurwa ariko bakanababonera umwanya. Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukwita ku burere bw’umwana”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr Hanyurwimfura Damascène, yasobanuye impamvu hatangwa ikinini k’inzoka ku bana bato.

Ati “Dutanga ibinini by’inzoka kuko byagaragaye ko iyo umwana arwaye inzoka imikurire ye igira ikibazo gikomeye, Inzoka zishobora gutuma umwana abura amaraso, zishobora kandi guteza imfu za hato na hato bitewe n’uko umwana yazahaye.

Vitamini A ifasha abana kudahura n’ikibazo cy’ubuhumyi, igafasha mu bwirinzi bw’umubiri kugira ngo umwana akure afite imbaraga”.

Yongeraho ko Ongera na yo ari uburyo bwo gufasha umwana kandi ibyo byose ni ukuzamura imikurire y’umwana no kurwanya igwingira.

Mahoromeza Clotilde utuye mu Mudugudu wa Rugunga akaba afite umwana wahawe ikinini k’inzoka ndetse na Vitamini A yishimiye iyi gahunda avuga ko agiye kurushaho konsa umwana we neza kugira ngo atazahura n’ikibazo cy’igwingira.

Ukubereyimfura Mediatrice, Umujyanama w’ubuzima muri Rugunga, asobanura ko kugira ngo bamenye ko umwana afite ikibazo cyo kutonka neza, hari igikoresho bise ‘agasambi’ bashyiraho umwana.

Yagize ati “Umwana twarimo dupima yujuje amezi atandatu, uwujuje amezi atandatu tumushyira ku gasambi kaba gashushanyijeho umuhungu n’umukobwa, iyo ari umukobwa tumushyira ku gice cy’umukobwa n’umuhungu tukamushyira ku gice cy’umuhungu.

Agasambi kajyaho abana bafite amezi atandatu, amezi 12, amezi 15 n’amezi 18 aho tuba tugamije kureba imikurire yabo”.

Asobanura ko ngo iyo umwana atafashe ibere neza usanga kuri ako gasambi, umwana ari mu mutuku. Ati “Biba bivuze ko nyina aba ataramwonkeje neza bikamuviramo kugwingira”.

Iyo umwana bamusanze mu mutuku, Abajyanama b’ubuzima bahita bamwohereza ku kigo nderabuzima abaganga bakamufasha.

Abana 130 (Ni ukuvuga guhera ku bana bafite amezi 6 kugeza ku mezi 59) ni bo bazahabwa imiti y’inzoka, abana ibihumbi 54 bazahabwa Vitamini A, mu gihe Ongera yo isanzwe ihabwa abana guhera ku mezi atatu kugera ku mezi 23.

Rukebanuka Albert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro arimo guha umwana ikinini cya Vitamini A (Foto Kayitare J.Paul)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.