15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kicukiro: Hagaragajwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 21-11-2020 saa 17:15:20
Rt Rev Dr Birindabagabo Alexis avuga ko gukorera hamwe bizatuma ibiyobyabwenge bicika (Foto Kayitare J.Paul)

Abayobozi mu muryango wa Gikirisito uharanira iterambere ryuzuye (MOUCECORE), uw’Abagide mu Rwanda, Polisi y’igihugu n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro, bagaragaje ububi bw’ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Rt Rev. Dr Birindabagabo Alexis, umuyobozi wa MOUCECORE, yabwiye Imvaho nshya ko ibiyobyabwenge bimaze kugabanuka mu Rwanda kandi ko bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 ubwo hahugurwaga abahagarariye abandi mu Karere ka Kicukiro bazahugura abandi ku mategeko ahana ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Iyo urebye mu gihugu usanga ibiyobyabwenge byaragabanutse cyane. Mu bindi bihugu uko bigenda byiyongera, mu Rwanda biragabanuka.”

Avuga ko Sosiyete sivili, polisi, amadini, bagiye gukorera hamwe, bityo bikazatuma umusaruro wiyongera by’umwihariko ku guhangana n’ikibazo k’ibiyobyabwenge.

Avuga ko ababyeyi bataye inshingano zabo ariko ko ababyeyi baramutse bibutse inshingano zabo, bakita ku bana bakabegera byahindura ibintu byinshi mu gukomeza kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mutoniwase Shemsa, umwe mu bahuguwe, yiyemeje kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Ati “Amahugurwa nahawe, azamfasha gukumira ibiyobyabwenge cyane cyane mu karere ka Kicukiro ntuyemo. Icyo navuga ni uko uruhare rwange ari runini, kuko nzafasha umuryango nyarwanda kurushaho kwirinda ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo.”

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, agaragaza ko ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ingaruka zigera ku bantu bose by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Dushimira ubufatanye n’iri tsinda rihuriweho n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Iyi gahunda yo gukumira ibiyobyabwenge no guhangana n’icuruzwa ryabyo, birashyirwa mu nzego zose kugeza ku rwego rw’imidugudu”.

Dr Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko ibiyobyabwenge byica inyama zose zo mu mubiri.

Ati “Bigira ingaruka ku muntu uko yakabaye wese, ibiyobyabwenge bitera indwara zo mu mutwe, bitera indwara z’umutima, indwara z’umwijima, indwara z’imyanya y’ubuhumekero, ni yo mpamvu tuvuga ko byica inyama zose z’umubiri.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018, Dr Kayiteshonga avuga ko bugaragaza ko abantu basaga ibihumbi 200 barwaye indwara zo mu mutwe bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibisindisha, akongeraho ko abenshi ari urubyiruko.

Avuga ko ukoresha ibiyobyabwenge akiri muto, agira ibyago byinshi kurusha utangira kubikoresha akuze.

Ati “Uko umuntu abitangiye akiri muto ni ko ahinduka imbata yabyo, ni nako bimwangiza. Kuko utangira ukina, nyuma bikaba ikintu amaraso yawe akeneye kugeza ubwo wumva ko udashobora gukora akazi, kwiga utabifata. Icyo gihe biba byabaye ikibazo.”

Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu; nibura abasaga ibihumbi 190 bapfa bifitanye isano no kubikoresha kandi bikanagira ingaruka ziremereye ku batuye Isi nko kurwara indwara zirimo umwijima n’izindi.

Dr Kayiteshonga Yvonne agaragaza ko ibiyobyabwenge byangiza inyama z’umubiri (Foto Kayitare J.Paul)

Inzego zitandukanye muri Kicukiro zagaragaje ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge (Foto Kayitare J.Paul)

Abitabiriye amahugurwa biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge (Foto Kayitare J.Paul)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.