15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kicukiro: Bibukijwe ko ntawukwiriye kubabwiriza kugira isuku

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 04-11-2020 saa 04:32:16

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako bafite mu nshingano zabo kwita ku isuku n’isukura, basabye abaturage bo mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Karambo kugira isuku.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’isuku ku wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020. Abaturage basabwa kugira isuku aho batuye n’aho bakorera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yabwiye Imvaho Nshya ko hatangijwe icyumweru k’isuku ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Ati: “Icyo dusaba abaturage, muri gahunda zo kwita ku isuku n’isukura ni ukujyanamo kandi twese hamwe twimakaze umuco w’isuku n’isukura mu Karere ka Kicukiro”.

Umumararungu Apophia, umuturage utuye mu Gashyekero mu Kagari ka Karambo, avuga ko isuku ari ingombwa kandi ko ntawugomba kuyibwirizwa.

Ati: “Ubundi nta muntu wakabwirijwe kugira isuku kuko iyo utayigize ni wowe ubwawe bigiraho ingaruka, ariko nanone ubuyobozi bwacu ntibwaterera aho kuko umuturanyi wange arwaye nange naba ndwaye, isuku ni ngombwa rwose”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako basabye abaturage kurangwa n’isuku (Foto Kayitare J.Paul)

Karamaga Jonathan na we utuye mu Murenge wa Gatenga avuga ko isuku ari ngombwa nubwo abona hari bamwe mu baturanyi be batabyumva. Ku rundi ruhande, asaba ko ubuyobozi bwakemura ikibazo cya ruhurura ijugunywamo imyanda kuko ngo bishobora kubatera indwara.

Bwate David, Umuyobozi w’ikompanyi ‘UBUMWE’ itwara imyanda mu karere ka Kicukiro, ashima ko isuku mu Karere ka Kicukiro iri ku rwego rushimishije.

Yagize ati: “Muri Kicukiro isuku imaze kugera ku rwego rushimishije kuko twatangiye batabyumva neza ariko ubu igikorwa kijyanye n’isuku baracyumva cyane”.

Avuga ko habanje kubaho ikibazo cyo kuvangura imyanda ibora n’itabora, akavuga ko kugeza ubu abaturage barimo neza.
Yongeraho ati: “Icyagiye kigorana ni ukwishyura ku batuye hirya y’umugi, ariko ubu biri ku rwego rushimishije, abaturage bahinduye imyumvire”.

Maruba Jacques, Umukozi wa World Vision ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura n’amazi mu Karere ka Kicukiro na Gasabo, na we ashima urwego rw’imyumvire abaturage ba Kicukiro bariho.

Ashimangira kandi ko ubukangurambaga bwakozwe bugamije gushishikariza abaturage kwita ku isuku.

Ati: “Ubukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage kugira isuku. Isuku ni isoko y’ubuzima tukaba dushaka ko imyumvire y’abaturage ihinduka bakita no ku isuku y’abana babo”.

Agaragaza ko zimwe mu ntego za World Vision nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, ari uko umubyeyi n’umwana bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi Nshyingwabikorwa w’Akarere, Umutesi Solange, asaba abaturage kujyanamo muri gahunda zo kugira isuku (Foto Kayitare J.Paul)

Akomeza avuga ati: “Nta buzima bwiza bwabaho nta suku ihari. Turabizi ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, ahari isuku haba hari ubuzima, icyo tugamije ni uguhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo bikorere isuku atari ugukorera ku jisho ahubwo bayigire iyabo; bagire ubwiherero bwiza na kandagira ukarabe kandi bayikoreshe neza”.

Uwonkunda Bruce, Umukozi ushinzwe iterambere rirambye mu Muryango mpuzamahanga ‘Water for People’, avuga ko uwo muryango ukorana n’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2010, mu bikorwa byo kuzamura serivisi z’amazi, isuku n’isukura.

Ahamya ko hari byinshi Water For People ifatanyamo n’Akarere nko gutwara amazi mu baturage, kubaka ibigega by’amazi n’ubwiherero ku mashuri n’ibindi.

Yagize ati: “Twaje gukangurira abaturage guhora bafite isuku. Isuku mu Karere ka Kicukiro navuga ko ihagaze neza muri rusange nubwo hari ibice bimwe na bimwe bikigaragaramo imbaraga nkeya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko abantu bashobora kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, ku rundi ruhande zikaba zihitana abagera kuri 4% ku Isi .

Imibare igaragaza ko 60% by’indwara z’ubumuga na zo ziterwa n’isuku nke.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.