26°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Kicukiro: 90% muri ba malayika murinzi bakiriye abana batereranwe babafashe neza

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 10-10-2019 saa 12:03:17
Karangwa Callixte wiyemeje kuba Malayikamurinzi ngo abashe kwita ku bana batereranywe(Foto Sezibera A)

Umukozi w’Umuryango Hope and Home mu karere ka Kicukiro Dukoshe Paladis Pascale aratangaza ko byibuze mu biyemeje gukora inshingano za malayika murinzi mu rwego rwo kwakira no kurera abana bavanwa mu bigo by’imfubyi 90% bujuje neza inshingano biyemeje.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 09 Ukwakira 2010 mu gikorwa cy’iminsi 3 kijyanye no guhugura abandi babyeyi bazwi kuri iryo zina rya malayika murinzi bifuza kwakira abana badafitanye isano kandi batanafite imiryango bagiye baherereye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu bigo by’imfubyi.

Dukoshe ati: “Benshi usanga baramenyereye abana abandi bake barabiyandikishijeho mu bitabo ndangamimerere babagira ababo. Baradufasha cyane muri gahunda y’uko nta bigo by’imfubyi byakagombye kubaho kandi turabona umusaruro kuko abo bana babona uburere batabonaga mu bigo barimo”.

Umukozi w’ Umuryango Hope and Home mu karere ka Kicukiro Dukoshe Paladis Pascale(Foto Sezibera A)

Atangaza ko mbere y’uko abo babyeyi bahugurwa batangiriye ku gikorwa cyo kwiyandikisha ku babyifuza ndetse banabyitabira ari benshi ariko nyuma yo kugaragarizwa inshingano z’ibyo basabwa bamwe bagiye bikura muri iyo gahunda.

Dukoshe avuga ko Hope and Home for Children yafashe umwanya wo gusura abiyemeje kuba ba malayika murinzi mu miryango yabo ariko igira n’abo ikuramo hakurikijwe uko yasanzwe ameze, impamvu yiyandikishije cyangwa inkurikizi zabaho nyuma yo kwakira umwana.

Nk’uko abisobanura avuga ko iyo gahunda bayitangiye mu 2012 nyuma y’aho mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo kurerera abana mu miryango abandi bakaba barerwa na ba malayika murinzi.

Atangaza ko byibuze buri mwaka mu karere kamwe hahugurwa ba malayika murinzi nk’inshuro eshatu. Dukoshe avuga ko malayika murinzi barimo ibyiciro 3 birimo uw’igihe gitoya, uw’igihe kirekire (umwishingizi) n’ushobora kumwiyandikishaho (adoption) ndetse n’uwakira abafite ubumuga ariwe w’umwihariko ushobora kubarizwa muri ibyo byiciro byose.

Dukoshe atangaza ko mu Rwanda nta bigo by’imfubyi bigihari usibye abari mu kigo cya SOS gisigayemo abagera muri 200 ibisigaye ari ibigo by’abafite ubumuga kandi nabyo bigomba kuvanwamo abo bana bagashyirwa mu miryango ari nabo barebwa n’icyo kiciro cyamaze guhugurwa.

Karangwa Callixte, malayika murinzi wo mu mudugudu wa Gikundiro, akagali ka Nyakabanda umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo kubona ko hari abana bagenda batereranwa nawe yiyemeza kugira umutima w’urukundo kugira ngo azafashe ubuyobozi bw’igihugu ngo bafatanye ku burere bw’abo bana.

Karangwa avuga ko ubushake n’ubushobozi abufite kandi ibyo yahawe mu mahugurwa atuma nta kibazo abibonamo. Ati: “Icya ngombwa dusabwa ni urukundo dukunda abo bana, n’ubunyangamugayo kandi umuntu watanga uburere buzatuma uwo mwana azagirira igihugu akamaro.”

Atangaza ko amahugurwa yabafashije gusobanukirwa ibintu bidakwiye banakoreraga abana babo bityo ubwo bumenyi bukazabafasha kwirinda kuba babikorera n’abo bazakira mu miryango yabo.

Ati: “Hari bamwe muri bagenzi bacu bagiye muri izo nshingano mbere yacu ariko batarumva icyo aricyo bamara kubona abana bakumva ari umutwaro kuri bo ndetse bakiyumvisha ko abababahaye bazabafasha kubitaho nyuma ugasanga bibananiye ariko ibyo bitazabarangwaho.”

Muri rusange Karangwa avuga ko mu gutoranywa hibanzwe ku bantu bafite urukundo, ubushobozi, w’inyangamugayo akaba n’umuntu w’intangarugero ubasha kurera n’abana be kuko hari ababyifuje batabyemerewe.

Uretse kuba abahuguwe bateganyirizwa kwakira umwana wese watereranywe, wambuwe uburenganzira cyangwa w’imfubyi, abahuguwe kuri iyi nshuro ku ikubitiro bakaba banateganyirizwa kwakira abana bafite ubumuga mu bigo bitandukanye birimo icya Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Ababyeyi basaga 30 bitabiriye amahugurwa abungura ubumenyi mu kuzuza inshingano zo kuba Malayikamurinzi(Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.