20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Kayonza: Iterambere n’umutekano ni ibintu bidasigana – Meya Murenzi

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 08-11-2019 saa 08:34:17
Meya Murenzi amurikirwa bimwe mu bikorwa by'amakoperative

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jeran Claude, yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere, ariko bakanaharanira gukumira icyahungabanya umutekano cyose, kuko iterambere n’umutekano bidasigana.

Ubu butumwa yabugarutseho kuwa 6 Ugushyingo 2019 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ufite insanganyamatsiko igira iti: “koperative, umurimo unoze”.

Ibikorwa by’uyu munsi bikaba byabanjirijwe no kumurika bimwe mu byo amakoperative atandukanye akora haba mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ibindi.

Meya Murenzi yabwiye abitabiriye ibi birori ko intego y’iterambere ryifuzwa itagerwaho mu gihe hari ibihungabanya umutekano, akaba ari yo mpamvu bakwiye guharanira iterambere rijyana n’umutekano.

Yagize ati: “Amafaranga dukorera, iterambere dushaka ntabwo twarigeraho tugifite ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano. Dufatanye rero muri uru rugamba rw’iterambere, kugira ngo tugere ku ntego zacu twihaye kuko iterambere n’umutekano ari ibintu bidasigana”.

Yabashimiye ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, ababwira ko nibakomeza guhuza imbaraga iterambere ryabo rizakomeza kwihuta.

Yagize ati “Turabashimira ibikorwa byinshi mumaze kugeraho n’uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’umuturage, n’iry’akarere muri rusange. Biriya bikorwa mukora, ni ibituma dutera imbere haba mu bukungu ndetse n’imibereho myiza, kandi nidukomeza gufatanya, ibintu byose bizarushaho kugenda neza”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Victor Rubamba yagarutse ku mutekano, asobanura ko urugamba rw’iterambere abanyarwanda barimo, rugomba kugendana n’umutekano.

Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gutangira amakuru ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byose byahungabanya umutekano mu baturage.

Ngarambe Vianney wavugiye amakoperative yo mu karere, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho politiki yo gukorera mu makoperative kuko bitanga umusaruro, anizeza ubuyobozi ko bazakomeza kongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo birusheho kunoga, bityo biteze imbere banapiganire amasoko hirya no hino.

Haganiriwe kandi kuri gahunda zitandukanye nk’iya Ejo Heza, ubwizigame bw’igihe kirekire, aho abanyamuryango b’izi koperative bashishikarijwe kuzigamira izabukuru, Leta ikaba yarakoresheje umuyoboro w’amakoperative kugira ngo iyi gahunda izabashe kugerwaho.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.