27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kayonza: Bakajije ingamba zo kwirinda no guhangana na COVID-19

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 19-03-2020 saa 16:33:50
Gukaraba intoki neza ni kimwe mu by'ibanze abantu basabwa mu kwirinda Coronavirus

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego zikorera muri aka karere, bakoze ubugenzuzi mu nzego zitandukanye hagamijwe kureba uko bakajije ingamba mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, basanga harafashwe ingamba zihamye kandi zikurikizwa uko bikwiye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 18 Werurwe 2020, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene yagifatanyije n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Alex Fata, Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini Dr. Ngabire Nkunda Philippe n’abandi bayobozi batandukanye.

Hasuwe isoko rya Karubamba, Umurenge wa Rukara, ibitaro bya Gahini n’ahandi, bareba uko ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19 zishyirwa mu bikorwa.

Gusura iri soko byari mu rwego rwo kureba uko ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi zishyirwa mu bikorwa muri iri soko nk’ahantu hahurira abantu benshi. Kimwe n’abandi bose, aba bayobozi ubwo bari bahageze babanje gukaraba intoki, nyuma basura ibice binyuranye bicururizwamo.

Baganiriye n’abacuruzi n’abaguzi batandukanye, mu rwego rwo kureba ko amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yubahirizwa yo kutazamura ibiciro by’ibicuruzwa uko biboneye, bitewe n’ingaruka iki cyorezo cyateje mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane.

Aho aba bayobozi basuye, basanze nta kibazo cyavutse mu biciro by’ibicuruzwa, kandi abarema iri soko bakaba basobanukiwe ingamba zo kurwanya iki cyorezo, kuko nta we uhatirwa kubanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira, kimwe no kibahiriza andi mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.

Basuye kandi ibitaro bya Gahini, Umuyobozi wabyo Dr. Ngabire Nkunda Philipp yerekana aho bigeze bishyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus. Banasuye kandi ibyumba bibiri byateguwe, byakwifashishwa mu gushyiramo abantu baketsweho iki cyorezo mu gihe baba bakirimo gukorerwa ibizamini byimbitse, bakaba basanze bitunganyije nk’uko bisabwa.

Aba bayobozi bashishikarije abaturage muri rusange gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo gukumira no kurwanya iki cyorezo.

Hagati aho ariko gahunda zo kwitegura guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi kirakomeje muri aka karere. Ku wa 19 Werurwe 2020 abayobozi b’ibigo nderabuzima byo muri aka karere n’abakozi bashinzwe gusuzuma abarwayi mu mavuriro barahuguwe, bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku cyorezo cya COVID-19, nk’imwe mu ngamba zo kugikumira no kukirwanya.

Abayitabiriye basabwe guha amakuru abakozi bakorana kugira ngo buri wese asobanukirwe na COVID-19, uburyo ifata n’uko yirindwa, bityo buri wese agire uruhare rwo kuyikumira no kuyirwanya kuko hari igihe abantu bashyira intege nke mu kuyirwanya kubera ko badafite amakuru ahagije kuri yo.

Amahugurwa yasojwe n’umwitozo w’uburyo bwo kwambara no gukuramo umwambaro wabugenewe, wambarwa n’abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima, mu gihe barimo kwita ku bantu kakekwaho cyangwa banduye COVID-19.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.