Kayonza: Amakoperative 10  y’abahinzi agiye guhabwa ibikoresho byo gufata neza umusaruro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 17-09-2020 saa 23:01:11
Abari bahagarariye amakoperative nyuma gusinya amasezerano y'inkunga bazahabwa na Hinga Weze

Umushinga Hinga Weze usanzwe ufasha abahinzi  guteza imbere ubuhinzi bwabo  ugiye guha amakoperative 10 y’abahinzi mu Karere ka Kayonza ibikoresho  bizabafasha  gufata neza umusaruro wabo kugira ngo ugire agaciro ku isoko.

Ibi bikoresho birimo shitingi, utumashini dufunga imifuka, imifuka idasohora umwaka, iminzani igezweho, utwuma tuvungura ibigori, udupima ubukoje n’ibindi  bikoresho bitandukanye.

Uhagariye Hinga Weze mu Karere ka Kayonza, Kayinamura Guy Evrard yatangaje ko batoranyije aya makoperative bafatanyije n’akarere.  Yavuze ko babanje gusura aya makoperative bagasanga bafite ikibazo cyo kutagira ibikoresho byo  gufata neza umusaruro wabo   aho bawujyana  ku masoko ugasanga udafite ubwiza bukenewe n’abaguzi cyangwa ugapfira mu bubiko.

Tariki 17 Nzeri 2020 ni bwo abahagarariye aya makoperative basinye amasezerano y’inkunga  na Hinga Weze aho  mu bikoresho bakeneye izatanga inkunga yayo ariko na buri koperative ikaba igomba kugaragaza uruhare ryayo.

Kayinamura avuga ko  amakoperative yemeje ko ashobora gutanga  uruhare rwayo ruri hagati ya 20%  na 25%  hanyuma Hinga Weze igatanga ibisigaye. Muri aka Karere ka Kayonza ibikoresho bizahabwa  aya makoperative bifite agaciro ka miriyoni ziri hagati ya 40 na 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati : “Ibi bikoresho bikazabafasha kwigira  no kongera  amafaranga babonaga kuko umusaruro bazajyana ku baguzi  cyangwa ku isoko uzaba ari mwiza cyane ugurwe ku giciro cyo hejuru , turabibona nk’amahirwe aba bahinzi bagize kuko bagiye gutera imbere mu bukungu.”

Aba bahinzi kandi bakangurirwa kwirinda ibyangiza  umusaruro aho  nk’abahinga ibigori  bakangurirwa gusharika kugira ngo bitazamo uruhumbu “Aflatoxin”.

Nyuma yo kugirana amasezerano na Hinga Weze bamwe mu bahagarariye amakoperative  bagaragaje ko  ubu bigeye kubafasha gufata neza umusaruro wabo.

Perezida wa  KOAIMU Gacaca, Kayihura Jeoffrey  yavuze ko ubusanzwe bahinga ibigori n’ibishyimbo  ku buso bwa hegitari 380  mu Murenge wa Murundi. Yakomeje avuga ko abahinzi bose bamenye ko ibigori bishobora kugira  uruhumbu “Aflatoxin” kandi iyi ndwara ikaba yaza bikiri mu murima ariko akenshi  igaragara mu gusarura.

Yagize ati : “Ibi bikoresho rero nitubibona bizatuma dufata neza umusaruro wacu, tuwurinde  ugere ku isoko umeze neza  amafaranga twifuza tuzayabone kuko umusaruro wacu uzaba ari mwiza.”

Kayihura avuga ko  ubusanzwe bahingaga mu buryo bwa gakondo, bagasarura bisanzwe, ubundi ugasanga banitse  hasi kubera ubushobozi buke kuko nta nzu  bagiraga   ariko  ubu Akarere  kakaba karabubakiye inzu 2 zo kubikamo umusaruro  n’ubwo zidahagije.

Niyonsaba Divine, umuyobozi wa Koperative Abajeneza ikorera mu  Murenge wa Nyamirama  bakaba bahinga ibigori, ibishyimbo n’imboga yatangaje ko ibi bikoresho bizeye ko bizabafasha kugira ngo babone umusaruro ushimishije kandi mwinshi.

Muri rusange Hinga Weze izatanga ibikoresho ku makoperative 63 mu turere 10 ikoreramo ( Bugesera, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro). Ibi bikoresho bikaba bizatwara agera kuri miriyoni 162  z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.