Kayonza: Abatuye Ruramira bishimira ko barwanyije imirire mibi babifashijwe na Hinga Weze

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 08-08-2020 saa 19:00:55
Mukamasengesho Theophilla uvuga ko inkoko boroye ku bufasha bwa Hinga Weze zabahaye umusaruro ushimishije

Ku bufasha bw’umushinga Hinga Weze, mu itsinda ryita ku buzima  mu  mudugu wa Taba , Akagari ka Ruyonza,  mu murenge wa  Ruramira  muri Kayonza batangaza ko  bageze kuri byinshi birimo kwiteza imbere ndetse no guca ikibazo k’imirire mibi.

Mukamasengesho Theophilla ukuriye iri tsinda akaba n’umujyanama w’umuzima ushinzwe imirire mu mudugudu wa Taba  yatangarije Imvaho Nshya ko bageze ku bantu 69 bakaba bari bafite abana benshi bafite ikibazo k’imirire mibi.

Yagize ati: “Kwigisha abantu byari bigoye cyane ngo twishyire hamwe kuko twari dufite abatishoboye benshi  banafite n’abana bari mu mirire mibi , kubabwira kwishyira hamwe byari ibintu bikomeye cyane.”

Mukamasengesho Theophilla usanzwe ari umujyanama w’umuzima ushinzwe imirire mu mudugudu wa Taba

Mukamasengesho avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe bashyizeho gahunda yo gutanga amafaranga 300 nyuma bakagurizanya uwo bagurije akagarura amafaranga n’inyungu.  Baje kugira amafaranga  agera ku bihumbi 600 ari bwo batangiye kugurira abanyamuryango amatungo magufi  arimo inkoko 2  n’inkwavu 2 kuri munyamuryango.

Muri iri tsinda  baje kuzamura umugabane bageze ku mafaranga 500 bafungura konti aho bajeje ku mafaranga angana na miriyoni 1 n’ibihumbi 300 nyuma bagura ihene  31 n’ingurube 44  baziha abanyamuryango, ifumbire iraboneka ndetse n’aya matungo arororoka   aho ingurube  zageze  kuri 264.

Uko bafashijwe na Hinga Weze kwikura mu mirire mibi

Hinga Weze ubusanzwe  ni umushingwa w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ugamije  kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi  mu  bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Mukamasengesho Theophilla avuga ko uyu mushinga wabafashije kwishyira hamwe  babigisha guhinga imbuto n’imboga zitandukanye, abanyamuryango bose babubakira uturima tw’igikoni. Uretse ibi kandi uyu mushingwa wanatanze ubujyana mu gukemura amakimbirane mu ngo.

Abanyamuryango bigishijwe gukora uturima tw’igikoni

Yagize ati: “Ubu iyo umugore yagize ikibazo, umugabo ateka indyo yuzuye akagaburira  abana, bivuze ko nta mwana wagira imirire mibi. Ibi byatumye  umudugu wacu uba  ikitegererezo mu murenge wa Ruramira.”

Muri uyu mudugudu wa Taba iri tsinda ribarizwamo mbere yo gukorana n’umushinga Hinga Weze bari bafite abana bagera kuri 48  bafite ikibazo k’imirire mibi nyuma yo kubafasha mu bworozi bw’inkoko no gukora uturima tw’igikoni  ubu nta mwana ugifite iki kibazo.

Mukamasengesho Theophilla atangaza ko Hinga Weze yabahaye inkoko 200 ariko  ubu basigaranye 124 kuko amasake 74 bayagurushije gusa vuba aha bazazana izindi zizisimbura. Agaruka ku musaruro w’izi nkoko z’itsinda,   kuva  tariki 13 Gashyantare  kugeza 31 Nyakanga 2020 zateye amagi 9,608 babonamo amafaranga agera ku bihumbi 700. Muri aya mafaranga bakaba barakuyemo ayo kwishyura umwenda bari bahawe na Hinga Weze  w’ibihumbi 400.

Bamwe mu bafashijwe  bashimiye Hinga Weze

Mukamana Pauline  ufite abana 4  avuga ko yari  mu mirire mibi ndetse kubera ubukene yari afite  yumvaga  atabashaka no kugera aho abandi bantu bari. Nyuma yasanze  abandi ari bwo batangira no guhugurwa n’Umushinga Hinga Weze.

Ati : “Uretse ikibazo k’imirire mibi narimfitanye  amakimbirane n’uwo twashakanye, baratwigishije  cyane, kugeza ubu imirire mibi ntikibarizwa iwanjye, ni nge uhagarariye ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 5,  mu babyeyi batoranywa mu kagari  babanye neza n’abandi ndimo.”

Mukamana Pauline

Akomeza avuga ko kubera amatungo magufi  bamuhaye akayorora ubu icyo ashaka akiha mu gihe mbere yashoboraga no kumara imyaka 2 atariye inyama.

Muri iri tsinda banafite  ababana  n’ubumuga ndetse n’abakobwa batwaye inda zitateganyijwe bafashije. Uwitije Solange watwaye inda yiga mu mwaka wa 4 avuga ko  bamufashije bamuha ingurube  nyuma irororoka ndetse anabona amafaranga kuko yashije kwigurira imashini idoda y’ibihumbi 100.

Nyamwiza Idaya Ibrahim wari ufite abana 4 muri abo umwe wari ufite ikibazo k’imirire mibi. Nyuma yo guhabwa amatungo magufi  arimo inkwavu n’inkoko avuga ko byatumye ava mu mirire mibi ndetse ko anabasha kwitangira mituweli.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.