24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abaturage n’amahoteri yegereye Pariki y’Akagera bategereje igisubizo cy’amazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-10-2020 saa 23:41:16
Ikigega cya Meterokibe 100 kirimo kubakwa

Abaturage bo mu Tugari twa Munini na Nyagakonji, mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze igihe kinini badafite amazi meza ariko bategereje igisubizo cy’amazi meza  ku mushinga wa Nyankora uzabaha amazi bitarenze umwaka wa 2021.

Si abaturage gusa bamaze igihe kinini bafite ikibazo cy’amazi, kuko hari n’amahoteri yubatse mu nkengero za Pariki y’Akagera na bo bamaze igihe kinini batagira amazi meza ariko na bo bategereje amakiriro ku mushinga wa Nyankora ugomba kubaha amazi vuba.

Asobanura ikibazo cy’amazi muri aka gace, Harindimana Janvier uhatuye agira ati :    “Maze imyaka 20 ntuye aha ngaha. Nta mazi tugira, dore n’ubu ngiye kuvoma epfo hariya hari nk’urugendo rwa kirometero 7”.

Harindimana Janvier utangaza ko bafite ikizere cyo kubona amazi meza hafi yabo mu minsi ya vuba

Yakomeje avuga ko ari ikibazo kibakomereye cyane, ariko batangiye kugira ikizere ko amazi meza agiye kugezwa hafi yabo hafi yabo.

Ati : “Ubu ariko dufite ikizere, uyu mushinga wa Nyankora natwe uzaduha amazi. Dore aho bazubaka ivomo rusange ni hano imbere y’iwange. Nta bwo tuzongera kuvunika tujya gushaka amazi kure.”

Ku ruhande rw’amahoteri na bo basobanura ko bibagora kubona amazi kandi bayakenera cyane.  Mukansabimana Jeannette, umukozi wa Rhino Lodge ikorera mu nkengero za Pariki y’Akagera ati : “Ku munsi tuvomesha amajerekani agera kuri mirongo inani (80) urumva ko dukenera amazi menshi. Tuyatuma abamotari bakajya kuyazana hepfo hariya”.

Usibye kuba bibahenda, bituma na serivise batanga zitihuta cyane kuko hari igihe n’abamotari bajya kuyabazanira bahura n’imbogamizi mu nzira bityo abakiriya ntibabone serivise nziza.

Mukansabimana Jeannette, umukozi wa Rhino Lodge

Mukansabimana avuga ko amakiriro bayateze ku mushinga wa Nyankora ugiye  kubazanira amazi ati : “Ubu twatangiye kugira ikizere. Kuko twabonye baratangiye kubaka ibigega n’imiyoboro batangiye kuyishyiramo.  Aya mazi nituyabona tuzarushaho kunoza serivise.”

Bigaragara ko Ikigo Gishinzwe Amazi n’Isukura mu Rwanda “WASAC” kiri gushyira imbaraga nyinshi mu mushinga wa Nyankora kuko nk’uko abaturage babivuga ubu ibigega 3 byatangiye kubakwa, kimwe gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 100 ku munsi, ikindi gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 200 n’ikindi cya metero kibe 50. Hari kubakwa imiyoboro izakwirakwiza amazi mu bikorwa by’amahoteri biri mu nkengero za Parike y’Akagera, n’indi izajyana amazi mu baturage bo mu Murenge wa Kabare.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wa Nyankora uzaha amazi abaturage bagera kuri 1400 n’ibigo by’amashuri n’amahoteri, ndetse uzanubaka amavomo rusange agera kuri 6.  WASAC nikomeza umuvuduko ifite kuri uyu mushinga, bigaragara ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 amazi azaba yabonetse, nkuko biri mu ngengabihe ya WASAC kuri uyu mushinga.

Igihe amazi ya Nyankora azaba amaze kuboneka, hari ikizere ko ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteri biziyongera muri icyo gice, kuko hari abashaka kubaka amahoteli bazabikora bafite amazi ahagije, dore ko ari kimwe mu bintu byatumaga abahafite ibibanza byo kubakamo batihutisha izo gahunda.

Ibarura riheruka rya EICV 5 ryagaragaje ko Abanyarwanda bakoresha amazi meza bageze kri 86% nk’impuzandego y’igihugu cyose. WASAC ivuga ko yiyemeje kugeza amazi meza ku banyarwanda bose 100% muri 2024, icyo gihe abatuye mu migi bazaba bayavoma hafi yabo batarenze metero 200, abo mu cyaro nabo bazajya abayavoma hafi yabo batarenze metero 500.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.