20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kayonza: Abagore barashimira Hinga Weze ko  yabafashije kwitinyuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-10-2020 saa 23:42:20
Mukeshimana Ruth ucuruza inyongeramusaruro

Buri mwaka tariki 15 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.  Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Kayonza batangaza  ko bashimira cyane umushinga Hinga Weze wabafashije kwitinyuka bakabasha gukora bakiteza imbere.

Mukeshimana Ruth, atuye mu Murenge wa Mukarenge ariko akorera ubucuruzi  bw’inyongeramusaruro mu Murenge wa Kabarondo. Uretse  izi nyongeramusaruro zirimo  ifumbire z’ubwoko bwose ndetse n’imiti  y’ibihingwa agira inama abahinzi kugira ngo bahinge mu buryo bugezweho babashe kwiteza imbere banihaze mu biribwa ndetse  banasagurire amasoko.

Agaruka ku rugendo rwe, Mukeshimana avuga ko yatangiye gucuruza inyongeramusaruro muri 2011 ariko akaba yaratangiranye igishoro  gito  k’ibihumbi 400 agenda azamuka aho yacuruzaga ifumbire yonyine, ku mwaka yacuruzaga nk’ibiro biri hagati ya 500 na 700.

Mukeshimana avuga ko nyuma y’amahugurwa y’umushinga Hinga Weze yatangiye gucuruza n’imiti iterwa imyaka ndetse inabereka uburyo begera abahinzi bakabashishikariza uko  bagomba  guhinga  bigezweho kugira ngo  babone umusaruro.

Yagize ati : “ Hinga Weze yanatweretse uburyo umugore  yegera abandi bagore bagenzi be  akabigisha kwivana mu bukene kuko benshi twari dutunzwe no gusaba abagabo bacu. Hinga Weze yanaduhuguye kandi ku buryo bwo gushaka abakiriya, gukoresha imiti y’ibihingwa, ifumbire, imirama no kwigisha gukora uturima tw’igikoni.”

Mukeshimana nyuma yo kwigisha abahinzi ubu ageze ku rwego rwo gutanga  hagati ya toni 8 na 10 akaba afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa. Gusa agaragaza ko imbogamizi afite ari ukugera ku bahinzi igihe cyose bamukenereye ariko afite gahunda yo gushaka imodoka cyangwa Moto  kuko kugeza ubu afite agera kuri miriyoni 5.

Uyu mugore avuga ko nawe akora ibikorwa by’ubuhinzi aho atuye aho ahinga ibirayi n’ibindi bihingwa bitandukanye kugira ngo abandi bamurebereho.

Undi mucuruzi w’inyongeramusaruro ndetse n’imiti y’amatungo  ukorera mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza, Kengayiga Dativa  avuga ko yabitangiye muri 2015 avuga ko gutangira bitari byoroshye ariko  abona kugeza ubu  nta kandi  kazi yakora. Avuga ko yatangiye acuruza imiti y’amatugo gusa aho yashoye ibihumbi 700 ariko ubu ageze kuri miriyoni 5.

Kengayiga Dativa nawe ucuruza inyongeramusaruro n’imiti y’amatungo

Uretse abacuruzi b’inyongeramusaruro, Hinga Weze yanafashije abagore gutubura imbuto. Uwemeyimana Jeanne d’Arc utuye mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange avuga ko yatangiye  muri 2015 atubura imbuto y’ibijumba   bya Orange bikungahaye kuri vitamini A.

Avuga ko  Hinga Weze yamuhuje n’abakiriya ndetse  banamuha amahugurwa anemererwa inkunga bitewe n’uko yatanze imbuto nziza. Mu bikoresho Hinga Weze yamwemereye harimo ingorofani, imbuto nshya n’ibindi bikoresho  bifite agaciro ka  miriyoni 3.

Uwemeyimana Jeanne d’Arc utubura imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A

Uwemeyimana   yatangiye abona amafaranga ibihumbi 150 bivuye  mu mbuto y’ibijumba ariko ubu ageze ku rwego rwo  gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari 3 aho abona agera kuri miriyoni zisaga 7.

Umukozi muri Hinga Weze  ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza inyongeramusaruro mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo,  Nyaruyonga Jeanne d’Arc avuga ko bishimira  kuba  barabashije gufasha abahinzi guhinga bakeza bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.

Yagize ati : “ Umusaruro mwiza  rero nta bwo  waboneka  hatari inyongeramusaruro , dukorana  n’abacuruzi b’inyongeramusaruro  mu gihugu hose bagera ku  318.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga utangira  muri 2017 hari abacuruzi 244 harimo abagore 54 abandi 190 ari abagabo.  Aha avuga ko  kubera ubucuruzi bw’inyongeramusaruro busaba igishoro  kinini wasangaga abagabo ari bo biganjemo cyane.

Nyaruyonga  yagize ati : “Muri Hinga Weze  twahuguye  abagore kuri ibi  turabatinyura, kuri ubu mu bacuruzi bose  318 abagore bageze kuri 83 bavuye kuri 54.”

 Muri rusange kandi aba bacuruzi bakanguriwe kwagura ubucuruzi  bwabo bakagira ifumbire, imbuto, imiti  n’ibindi bikoresho kugira ngo umuhinzi age abona ibyo akeneye byose hafi ye kandi ku gihe.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc  avuga ko abacuruzi b’abagore  Hinga Weze yabafashije gukora ihuriro batangiye ribafasha kungurana ibitekerezo bagasangira ubunararibonye nyuma ariko  ubu   batangiye  gucururiza hamwe ishwagara ikoreshwa cyane mu buhinzi, ubu bucuruzi babukorera i Sovu mu Karere ka Ngororero.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.