Kayitare Dembe yatangaje imigambi ye muri uyu mwaka

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 10-02-2020 saa 11:21:12
Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe

Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe uri mu bahanzi bazwi muri muzika nyarwanda yatangarije Imvaho Nshya ko muri uyu mwaka afite ibikorwa byinshi agomba gukora muri muzika birimo ibihangano bishya dore ko ngo n’ubu afite indirimbo mu nzu zitunganya umuziki arimo gukora.

Dembe uherutse gusohora indirimbo yitwa “Fata amano” nyuma Safi na Platini bagasohora iyitwa uko akavuga ko bayimwibye,  mbere yaho yari yasohoye iyindi ndirimbo yitwa “Anita” mu mashusho yayo ashyiramo Umunyamerikakazi witwa Maya.

Ku rundi ruhande Kayitare Wayitare Dembe avuga ko yatangiye umuziki mu 2003 mu Kuboza ngo umwaka ukurikiyeho ahita  asohora Alubumu ye yitwa “Abana b’Afurika” akaba yarayisohoye muri Mutarama 2004.

Nubwo icyo gihe ari bwo yatangiye kujya mu nzu zitunganya indirimbo avuga ko mu 1998 ari bwo yatangiye kwandika indirimbo.

Indirimbo ya mbere yanditse avuga ko ari iyitwa” Mujye mukundana rubyiruko”  ikaba yarabashije kumenyekana.

Atangira kuririmba avuga ko yaririmbaga mu njyana ya Afrobeat ngo ariko yahuraga n’ikibazo cy’uko abantu benshi batari basobanukiwe n’iyo njyana.

Ashimangira ko n’abantu bakoraga indirimbo yajyaga ajya kubareba akumva  ntibayisobanukiwe.

Nyuma y’ibyo bihe avuga ko yishimira ko hakurikiyeho  kuza kw’abandi bahanzi nka KGB, Mako- Nikoshwa n’abandi.

Yavuze kandi ku muhanzi witwa Farouk  ubarizwa mu Bakimaze avuga ko mu 1999 yamuhembye Radiyo ubwo Kayitare yari yatsinze mu ikinamico.

Avuga ko Farouk ari umuhanzi yubaha kubera muzika yakoze ngo undi yubaha  na we wakoze muzika nziza ni Mahoni Boni.

Dembe avuga ko ubu yishimira ko muzika nyarwanda yateye imbere ngo kuko mbere bakora muzika ibitangazamakuru ntibyari  byinshi nk’ubu.

Ariko n’ubwo bimeze uko avuga ko imyandikire y’indirimbo y’abahanzi bakiri bato itari myiza.

Mu bikorwa afite uyu mwaka avuga ko azakora Alubumu   nayo izitwa abana b’Afurika.

Nubwo ari umuhanzi kandi afite itorero avuga ko nta muntu n’umwe  uba urihejwemo.

Kuva yatangira umuziki avuga ko afite Alubumu 2 iyitwa Abana b’Afurika n’iyitwa East Africa.

Ubwo yatangiraga umuziki avuga ko ari mu bahanzi mu Rwanda babashaga gukorera amafaranga menshi ngo kuko muri iyo myaka hari aho yajyaga kuririmba bakamuha ibihumbi 500 cyangwa 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ikiraka cya mbere yakoze avuga ko bamuhaye ibihumbi 300.

Ariko nubwo byabaga bimeze uko avuga ko hari igihe yajyaga kuririmba ahantu ntabace amafaranga bakayamuha ari nk’ishimwe.

Na we iyo yajyaga yitegurira ibitaramo avuga ko atungukaga menshi ngo ariko yarayabonaga.

Mu bitaramo byategurwaga kandi avuga ko nabwo hari amafaranga bahabwaga nk’abahanzi.

Gukorana indirimbo n’abandi bahanzi avuga ko ajya abishaka ngo ariko ntabihe umwanya cyane.

Abo yakorana na bo avuga ko bashobora kuba bazwi cyangwa batazwi ati “Uwanyegera wese twakorana gusa muri uyu mwaka hari ibikorwa byinshi ngomba gukora birimo kuba nakora na Alubumu”.

Muri aka karere avuga ko umuhanzi uwo ari wese yashaka gukorana na we bakorana ngo ni uko atari yabihagurikira.

Aramutse abihagurikiye avuga ko yakorana na Jose Chameleone ngo kuko afite ijwi ryihariye ngo undi yakorana na we yavuze ko ari Diamond Platnmuz ngo kuko ari umuhanzi wamaze kwerekana ko ashoboye.

Dembe avuga ko mu bahanzi yakorana nabo harimo Dr Jose Chameleone

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.