Karongi: Hatashywe umudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 17-09-2020 saa 23:10:38
Umudugugu w'ikitegererezo wa Rugabano watujwemo abari batuye mu manegeka

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse ari kumwe n’umuyobozi  w’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), Bizimana Claude   ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Urujeni Sandrine  basuye ibikorwa bitandukanye by’umushinga w’uruganda rw’icyayi rwa Rugabano “Rugabano Tea Project” kugira ngo barebe aho bigeze.

Muri ibi bikorwa harimo umudugudu w’ikitegererezo ugizwe n’imyubako 58   ukaba washyikirijwe Akarere ka Karongi ku mugaragaro.  Uyu mudugudu urimo imyubako zubatse mu buryo inzu ibamo imiryango 4   (Four in one) ndetse n’ igomba kubamo imiryango 8 (Eight in one). Abagomba gutuzwa muri uyu mudugudu akaba ari abari batuye mu   manegeka mu gica cya Rugabano.

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano ugizwe n’amagorofa yo guturamo, ishuri ryisumbuye, ikigo mbonezamikurire (ECD), ivuriro, inzu y’amahugurwa, ibiraro by’inka, inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye,   aho bacururiza ndetse ibindi bikorwa remezo.

Kuri ubu uyu mudugu mushya utuyemo imiryango  244   bikaba biteganijwe ko indi 80 izajyamo mu  cyumweru gitaha.

Uyu mudugugu  uri hafi y’ahari imirimo y’uruganda rw’icyayi   rya Rugabano rwa Sosiyete yo mu Buhinde, Luxmi Tea Company Ltd. Aba baturage bakaba bazajya bahabwa imirimo mu bikorwa byo gutunganya icyayi. Uru ruganda rukaba rwarafunguwe ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Karongi: Hatashywe umudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano”

  1. Ariko abanyamakuru namwe mujye mugera ahari ibikorwa murebe, iyonzu ikorerwamo ibintu bitandukanye bababwiye ko ikorerwamo iki?
    Mwarahageze murayibona ngo ni agakiriro nta muriro ubamo,ibaze nawe koko uzahagere urebe gusa umudugudu wo nisawa pe .turashima intore izirusha intambwe

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.