18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Karongi: Barasaba ko igiciro k’ibitumbwe bya kawa cyakwiyongera

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 03-06-2019 saa 16:10:45

Abahinzi b’ikawa bibumbiye mu makoperative atandukanye barasaba ko igiciro k’ibitumbwe bya kawa cyakwiyongera kugira ngo babashe kugira inyungu kuko ikawa igira imvune nyinshi.

Kayumba Acielle, ni umwe mu bahinzi ba kawa amaze gusarura toni umunani ari na zo amaze kugeza ku ruganda, avuga ko ashora imbaraga nyinshi mu buhinzi bw’ikawa ariko ko amafaranga bahabwa ku kiro k’ibitumbwe adahura n’ibyo bayikorera agasaba ko amafaranga yakongerwa.

Ati: “Dushora imbaraga nyinshi mu buhinzi bwa kawa ariko ibyo dukuramo ni bikeya, nk’ubu igiciro k’ikiro k’ibitumbwe ni amafaranga 190 wabara amafaranga ushora ku ikawa haba kuyikorera isuku, ifumbire, abahinzi, abasarura, isaso, abayijyana ku ruganda n’ibindi ugasanga umuhinzi aragwamo twifuza ko byaba byiza igiciro k’ibitumbwe gisubijwe ku mafaranga hagati ya 250 na 300 byibura umuturage yagira inyungu yabonamo akabasha kwiteza imbere.”

Bizimana Albert, Umuhuzabikorwa w’ikigo k’igihugu cyohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) mu ntara y’ Iburengerazuba avuga ko ibiciro by’ikawa y’ibitumbwe byiyongera cyangwa bikagabanuka hashingiwe ku biciro mpuzamahanga by’ikawa bikaba bitashoboka ko igiciro k’ikawa y’ibitumbwe cyazamuka kandi igiciro ku masoko mpuzamahanga kikiri hasi.

Ati: “Igiciro cya kawa y’ibitumbwe cyaragabanutse kuko cyageze ku mafaranga 190, ikawa dukora inyinshi yoherezwa hanze aho hanze ijya ni abandi bayigura iyo rero igiciro kitameze neza ku rwego mpuzamahanga biba bigoye y’uko uyigura mu Rwanda azabona aho ayigurisha. Gusa ibyo ntibikwiye guca intege abahinzi ba kawa kuko ari ibintu bibaho buri mwaka kuko uyu mwaka ikawa ni nyinshi bityo, bizafasha umuturage kubona amafaranga menshi kuko niba yabonaga ikiro kimwe ku giti ke azabona ibiro bibiri ahubwo bayiteho kurushaho.”

Ntawugashira Froduard, umuyobozi wa koperative Kopakaki Dutegure, koperative y’abahinzi ba kawa ba Kibuye asaba abaturage gukomeza gutunganya kawa neza ngo kuko bafite ikizere ko umwaka utaha igiciro kiziyongera.

Ati: “Umuhinzi ari kuzana kawa ku ruganda ukabona atishimye kubera ko ibyo ari kuyishoraho ntaho bihuriye n’amafaranga ari guhabwa. Mu mwaka wa 2018 igiciro cyari ku mafaranga 240 ku kiro k’ibitumbwe, cyakomeje kuzamuka hari n’aho twageze tugura ku mafaranga 300 ku kiro k’ibitumbwe uyu mwaka rero igiciro cyatangajwe na NAEB ni amafaranga 190 ku muhinzi ku kiro kimwe k’ibitumbwe bigaragara ko cyagabanutse ugereranyije n’umwaka washize ariko abahinzi be gucika intege dufite ikizere ko umwaka utaha ibiciro biziyongera.”

Gukomeza kwita ku gihingwa cya kawa byakongera ubwiza n’ubwinshi bwayo.

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.