Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kaminuza zo mu Buyapani ziyemeje ubufatanye n’u Rwanda

Yanditswe na UWERA MARIE CLAIRE

Ku ya 17-02-2018 saa 07:00:50
Dr Murigande Charles, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda akurikiwe na Masahiro Okumura, Umuyobozi wa Kaminuza ya Hokkaido

Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ambasade y’u Buyapani batangije ikiganiro kigamije guha amakuru Abanyarwanda (abanyeshuri n’abarimu) bashaka gukomeza kwiga amasomo yabo muri icyo gihugu.

Dr Murigande Charles, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda akurikiwe na Masahiro Okumura, Umuyobozi wa Kaminuza ya Hokkaido

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Murigande Charles yagize ati “Byatunejeje kubona ko hari za Kaminuza zifite ubushake bwo gukorana n’u Rwanda.

U Buyapani bigisha neza kuko bashyira imbaraga ku bumenyingiro, numva byahindura imyigishirize hano kuri Kaminuza yacu. Ikindi  ni igihugu cyateye imbere vuba kibikuye mu kwishakamo ubushobozi, ibi bikaba byatuma hari byinshi twakwigira ku Buyapani.”

Dr Murigande akomeza avuga ko iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na kaminuza yo mu Buyapani yitwa “Hokkaido  University” hagamijwe gukangurira abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda n’izindi kumenya uburyo bakorana na Kaminuza zo mu Buyapani no gukangurira abanyeshuri b’Abanyarwanda uburyo bakwigayo.

Binyuze kuri murandasi, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri za Kaminuza basobanuriwe n’abayobozi ba Kaminuza zitandukanye zo mu Buyapani uburyo bashobora kubona amahirwe yo kwiga muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Hokkaido muri Afurika, Masahiro Okumura yagize ati “Ku bufatanye na Guverinoma y’u Buyapani kubera umubano mwiza dufitanye,  nyuma yo kubona ko Kaminuza zo mu Rwanda ziba zishaka ubumenyi bwuzuye kandi bufite ireme mu byo zigisha ni yo mpamvu twahisemo gukorana kugira ngo Abanyarwanda baze bige kubera ko uko banyeshuri biga mu bindi bihugu bituma habaho impinduka nziza kuri ejo hazaza.”

Abanyeshuri biga muri za Kaminuza batangarije Imvaho Nshya ko hari byinshi basobanuriwe ku myigishirize y’u Buyapani ndetse ko hari ibyo biteguye kwigira kuri icyo gihugu.

Ruhumuriza Eric yagize ati “Bigisha ubwenge no kubukoresha n’ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo umenye ibisubizo by’ibibazo uhanganye na byo, ikindi bifitemo ni umuco wabo wo kwishakamo ibisubizo, tugiye tukabifata tukabishyira mu bikorwa ibyo byafasha igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Hokkaido muri Afurika, Masahiro Okumura yavuze ko buruse zitangwa ku bufatanye bw’Ambasade na Guverinoma y’u Buyapani binyuze muri Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga gishyigikirwa na Guverinoma y’u Buyapani.

Masahiro akomeza avuga ko hari amahirwe yo kwiga mu Buyapani ku banyarwanda bose babyifuza ndetse no gutsinda neza isuzumwa ritangwa ku banyeshuri bakeneye kwiga barihirwa.

 

Umwanditsi:

UWERA MARIE CLAIRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.