21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Kagame yanyomoje abashinja u Rwanda gutekinika imibare y’abavuye mu bukene

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 14-08-2019 saa 20:27:21
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame aganira n'urubyiruko rusaga 3000, yabasabye kugira imyitwarire idashyira mu kaga ubuzima bwabo, bakirinda ibiyobyabwenge, kandi bakajya bagira gusesengura mu byo bumva

Perezida Paul Kagame avuga ko iterambere mu birebana n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rishingira ku bikorwa bifatika kuko asanga atari ibihimbano nk’uko hari abaherutse gutangaza ko u Rwanda rwahimbye imibare ku byerekeranye n’imiterere ya gahunda yo kurwanya ubukene mu gihugu.

Ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu yibanzeho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rusaga 3000 ruhagarariye abandi ruturutse mu gihugu cyose, harimo ba rwiyemezamirimo, n’abaturutse mu bihugu bitandukanye mu rwego rwa diaspora, barimo n’itsinda ry’urubyiruko ruherutse gusoza ikiciro cya 12 k’Itorero Indangamirwa.

Perezida Kagame yagize ati “Ikigo S&P cyagaragaje ko u Rwanda rwazamutse ruva mu kiciro cy’ubukungu B rujya muri B +, muri icyo cyumweru kandi hanavugwa impuha ku bijyanye n’ubukene ku Rwanda.”

Mu mpanuro yahaye urwo rubyiruko, Perezida Kagame yabibukije ko nk’abakunda igihugu cyabo batagomba gufata no kwemera ibyo babwirwa byose aho baba mu mahanga, ahubwo ko bakwiye gushungura ibyo bahabwa bakihitiramo ikibabareye bashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

By’umwihariko mu birebana n’abavuga ko u Rwanda ruhimba cyangwa rutekenika imibare mu birebana nuko ikibazo cy’ubukene gihagaze, Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ku baherutse kuvuga ko u Rwanda rwahimbye imibare rugaragaza imiterere y’ikibazo cy’ubukene mu Rwanda, nta na kimwe cyahimbwe mu birebana n’iterambere rwagezeho, nubwo twemera ko imbogamizi zikeneye gushakirwa ibisubizo, kandi birimo gukorwa. Iyo bavuze batyo, ni ko bimeze Isi ni ko iteye kuko nta mbabazi igira, ahubwo, rero ntawe uzaturuka hanze ngo aze gukemura ibibazo byawe, ni twe tugomba guhaguruka tugafatanya kuko ari bwo tuzagera ku iterambere n’Igihugu gitekanye twifuza, nidufatanya tuzagera aho twifuza.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko muri rusange kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo n’inzoga kuko bibangiriza ubuzima. Ati “Nk’urubyiruko, mufite imyaka myinshi yo kubaho imbere yanyu. Ntibyemewe kugabanya imyaka yanyu yo kubaho mwishora mu biyobyabwenge.”

Ku ngingo ijyanye no guhatana n’abandi ku masoko mpuzamahanga, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite bagaharanira kugira imyumvire yo gukora ibyiza aho yabahaye urugero rwa “Made in Rwanda”.

Kagame yagize ati “Rubyiruko, muri imbaraga uyu munsi n’ahazaza. Kubaha uburezi mukagira ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi bigomba gutangirira kuri mwe mukagira ubuzima buzima, tukizera abashoramari bafite amahirwe menshi nubwo hataburamo imbogamizi kuko abantu batabona kimwe ibintu. Ik’ingenzi ni uko ibyo dukora biramba.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Nta bwo mugomba kwemera igihe cyose ngo mube inyuma y’abandi mugomba guharanira gukora ibyiza kandi neza, kandi murabishoboye, nta bwo tuzemera kuguma inyuma y’abandi nimudakemura ibibazo byanyu bibareba kandi ari byo bituma abantu bahora babasuzugura. Ni twe tugomba kwinenga, duharanire gufatanya mu rugamba rwo gushaka kuba abo turi bo, ni byiza ko tuba abo turi bo nk’Abanyarwanda, cyangwa abanyafurika.”

Ku kibazo cy’urubyiruko ruherutse kwamburwa n’abatekamutwe mu nama urubyiruko rwari rwatumiwemo muri KCC nyuma yo kwizezwa guhabwa amafaranga, Kagame yabasabye kujya babanza gushishoza no kumenya guhitamo ikiza, aho kwihutira kujya mu byo batazi, cyane ko bamwe bijejwe ibitangaza.

Yagize ati “Nubwo inka irisha, ihitamo ibyatsi nta bwo ishimishwa no kurisha ibyo ibona ko ari icyatsi ahubwo yirinda ibifite amahwa. Ni kimwe namwe rubyiruko mugomba kumenya guhitamo ibibubaka ubwanyu bizabafasha no kubaka sosiyete, ntimukemere ibyo mubonye byose.”

Mugisha Innocent, umwe mu bagize urubyiruko mu babajije ibibazo bagatanga n’ibitekerezo, Umukuru w’Igihugu yashimye ko hari udushya mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya urubyiruko rutakijya gushaka hanze y’igihugu kuko byaje mu Rwanda, asaba ko utubazo tumwe tujyanye n’ibikoresho bafashwa kubibona hafi, amwizeza ko inzego bireba zizakora ibishoboka ibyo bakeneye boroherezwe kubibona.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene yasabye urubyiruko kwitabira kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabubanga yo mu rwego rwa STEM kuko ajyanye n’ibyo igihugu gikeneye, dore ko umubare w’abiga ayo masomo ukiri muto cyane.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aganira n’urubyiruko rusaga 3000, yabasabye kugira imyitwarire idashyira mu kaga ubuzima bwabo, bakirinda ibiyobyabwenge, kandi bakajya bagira gusesengura mu byo bumva

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane aganiriza uru rubyiruko

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.