Kagame yafunguye uruganda Mara Phones rwa mbere muri Afurika rukora telefone

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-10-2019 saa 17:37:47
Perezida Kagame mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phones

Perezida Kagame Paul yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa mbere rukorera telefone ngendanwa mu Rwanda “Mara Phones” zigezweho za ‘Smarthphone’, zatangiye gucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga kubera ikorabanuhanga riri hejuru zikoranywe.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2019, mu cyanya cyahariwe inganda aho urwo ruganda rukorera telefone zo mu bwoko bubiri, Mara X igura amadorari y’Amerika 130 angana n’amafaranga y’u Rwanda 120.250 hakaba na Mara Z igura amadorari 190 angana n’amafaranga 175 750; ziri mu mabara abiri, iy’umukara cyangwa iy’umweru kandi zombi zijyamo simukadi ebyiri.

Perezida Kagame amaze gusura imbere muri urwo ruganda no kubona ikoranabuhanga zifite n’uko uruganda ruha akazi Abanyarwanda benshi ari nabo bakora izo telefone, yavuze ko Mara Phones ije yiyongera ku zindi nganda zikomeye zikorera ibintu mu Rwanda.

Ati “Gukora telefone za smartphone si ikintu cyoroshye, ibintu bigera ku gihumbi kimwe biri muri uru ruganda nk’uko rwabibonye hose. Uruganda rwa Mara Phones ni uruganda rukora guhera hasi rusaba ubumenyi buhambaye muri telenike n’ubunyamwuga.

Ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo kugera ku bikorerwa mu Rwanda. Ndashaka gushimira buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga. Uru ruganda ni urugezweho rwiyongera ku mubano wacu na Mara Group kandi rugaragaza ikizere iyi kopmpanyi ifite mu bucuruzi mu gihugu cyacu no hanze mu karere.”

Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu telefone ya smartphone itakiri ikintu kiri aho gusa ahubwo iri guhinduka ik’ibanze mu buzima bwa buri munsi kandi uko bikomeza biziyongere mu myaka iri imbere uko serivisi zigenda zijya mu ikoranabuhanga.

Ati “Mu Rwanda dufite urubuga rwitwa Irembo, rwamaze kuba urw’ibanze ku baturage ku byangombwa byinshi bya Leta kandi guhuza Irembo muri Mara Phones ni akandi gashya. Abagera kuri 15%, umubare navuga ukiri muto w’abanyarwanda bakoresha telefone za Smartphone. Ariko turashaka gufasha abandi benshi babyifuza, kandi ni yo mpamvu kwita ku kijyanye n’igiciro n’ireme ryayo ari ikintu k’ingenzi. Ubu turi guhangana n’izo mbogamizi binyuze mu byo Mara Group imaze gushyira hano mu Rwanda.

Gutangira gukora telefone za Mara Phones bizatuma telefone zigezweho zigera ku banyarwanda benshi, ifite igihe cy’ubwishingizi ndetse n’igiciro gishobora kwishyurwa mu byiciro kugeza ku myaka iribi bituma iba ihendutse ku banyarwanda uko bashoboye.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ishoramari ry’ibigo bya Mara Phones (MaraGroup) rijyana neza n’intumbero ya guverinoma bumenyi n’ikoranabuhanga nka moteri y’impinduka mu bukungu.

Umuyobozi Mukuru wa MaraGroup Takkar Ashish, yavuze ko indoto ze ari uko buri munyarwanda uwo aro we wese ashobora kwigurira Mara Phones .

Umuyobozi Mukuru uhagarariye uruganda Mara Phones mu Rwanda Eddy Sebera yavuze ko kugeza ubu bakora igice kimwe cy’umunsi kuko bataragira isoko rinini ariko nibongera bakajya bakora ibice bitatu by’umunsi bazajya bakora telefone zirenga igihumbi ku kwezi.

Ati “Twemewe na Google, MasterCard Foundation, ni ukuvuga ko twemewe ku isi hose. Kugeza ubu dufite abaturutse ku isi hose bari kudusaba isoko mu Burayi, kuko bamaze kwemera ko zigezweho. Muri icyo gice cy’umunsi kimwe dufite ubushobozi bwo gukora telefone igihumbi ku munsi.”

Uru ruganda rwanashimiwe ko rukoresha abanyarwanda benshi kuko abanyamahanga ari abari kubatoza kandi mu gihe kiri imbere byose bizajya bikorwa n’abanyarwanda.

Mu bakozi bagera kuri 200 barimo 90% ni abanyarwanda, kandi 60% ni ab’igitsina gore.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.