20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Jumper Keellu yakoranye indirimbo nshya n’umurusiyakazi

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 20-08-2020 saa 15:24:26
Jumper Keellu afite intego yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu njyana ya EDM

Jumper Keellu usanzwe ari umwanditsi ndetse akaba  anatunganya indirimbo, yashyize ahagaragara iyo yahuriyemo n’umukobwa w’Umurusiyakazi witwa Natacha Shayenne izaba iri mu njyana itamenyerewe mu Rwanda ya Electronic Dance Music (EDM).

Iyi ndirimbo bise “Till Dawn” yanditswe na Natacha Shayenne mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko yanditse iyi ndirimbo kubera ibihe by’urukundo yarimo n’umusore bakundana.

Yagize ati : “Iyi ndirimbo nayanditse mu gihe cya Guma mu Rugo (Lock Down) ubwo nari ndi gutekereza ku musore dukundana, bihurirana n’uko Jumper Keellu yari yanyohereje injyana, ndirimbyemo numva birajyanye n’amagambo nyikora ntyo.”

Natacha yakomeje avuga ko iyi ndirimo ivuga ku rukundo rw’abantu bakundana batari kumwe ariko bavuga ko hari umunsi bazongera bagahura bagahuza urugwiro kugeza bukeye.

Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo (Producer) ariko akaba  yibanda cyane ku njyana z’abanyaburayi, yatangarije Imvaho Nshya ko agiye gushyiramo imbaraga akareba uko yamenyekanisha iyi njyana mu Rwanda binyuze mu gukorana n’abahanzi nyarwanda bityo umuziki nyarwanda ukazamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati : “Intego yanjye ni ukumenyekanisha iyi njyana ya EDM nkoramo umuziki hano mu Rwanda, nzifashisha abahanzi batandukanye kandi bafite amazina ndizera ntashidikanya ko bazayikunda ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakazayisangamo, ibi bizashyira umuziki wacu ku rundi rwego.”

Yongeye ho ati : “Umuziki nyarwanda ufite urwego umaze kugeraho , ariko tugomba kuwukura ku rwego rumwe tukawugeza ku rundi, njye ubusanzwe nkorana n’abanyamahanga kandi namenyanye nabo kubera iyi njyana bakunze uburyo nkora bo ubwabo bakansaba ko twakorana, ubu indirimbo nakoze zose ziri ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi zicuruza, dukwiye rero gukora umuziki atari ukuwukunda gusa ahubwo tukanawubyaza inyungu.”

Natacha Shayenne ukomoka mu Burusiya amaze kwandika izina mu njyana za EDM

Producer Jumper Keellu yakoranye n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Alyn Sano baheruka gukorana indirimbo bise “Needed You”, yakoranye kandi na Ariel Wayz iyitwa “The boy from Mars” n’izindi nyinshi.

Uyu musore aherutse gukora Alubumu  iriho abahanzi bakomeye barimo n’abakoranye na Sonny Music avuga ko afite intego  nk’iyandi ba Djs bakomeye ku Isi banakora indirimbo ziri muri iyo njyana nka David Guetta.

Iyi Alubumu ya Jumper Keellu iriho indirimbo 10. Igaragaraho abahanzi batandukanye barimo Umunyamerika Lachi ukorera muri Sony Music Entertainment wananditse iyitwa “Rude” ya Snoop Dogg na Kendrick Black.

Hariho n’iyi yongeye gukorana na Natasha Shayenne dore bari basanganywe iyitwa “Never Mind” na yo iri kuri iyi Alubumu.

Jumper Keellu ubwo aheruka kuganira  n’Imvaho Nshya yavuze ko yoroherwa no gukorana n’abahanzi bo hanze kuko asanzwe afitanye imikoranire na Sony Music Entertainment.

Kimwe mu bimugora ni uko Abanyarwanda batari biyumva mu bintu akora, gusa ngo yizera ko hari igihe kizagera bakabikunda.

Uyu musore asanzwe atunganya indirimbo ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki. Electronic Dance Music (EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu njyana ya Electronics ikunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.

Indirimo Till Dawn yumve hano

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.