29°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Jenoside y’aba-Rohingya: Minisitiri w’Intebe wa Myanmar ategerejwe mu Rukiko rwa Loni

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 10-12-2019 saa 09:56:42
Madamu Aung San Suu Kyi n'itsinda ayoboye bageze mu Buholandi

State Councellor, uwo twagererenya na Minisitiri w’Intebe, w’Igihugu cya Myanmar ategerejwe mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ngo asobanure ibya Jenoside bivugwa ko Leta ye ikorera abaturage bo mu bwoko bw’aba-Rohingya.

Madamu Aung San Suu Kyi ufatwa nk’umuyobozi nyirizina (de facto leader) wa Myanmar yageze mu Buholandi ahari icyicaro cy’urukiko rwa International Court of Justice (ICJ) kuri uyu wa Kabiri.

Ayoboye itsinda rihagarariye igihugu cye cyarezwe na Gambia muri urwo rukiko nyuma y’ibikorwa byibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abarohingya mu mwaka wa 2017 bikozwe n’ingabo z’igihugu.

Ubuhunzi bw’aba-Rohingya bava muri Myanmar bufatwa nk’ubwakozwe mu gihe gito cyane kandi hagahunga abantu benshi, kurusha ubundi mu mateka y’Isi.

Bamwe bagiye bipfira mu Nyanja bahunga abandi bakicwa bagenda n’amaguru, ubwo ingo zabo zasenywaga, mu Majyaruguru y’Intara ya Rakine, cyane cyane kuva muri Kanama 2017.

Aung San Suu Kyi uyobora Myanmar kuva mu mwaka wa 2016, yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1991 kubera kurwanya ingoma y’igitugu y’abasirikari.

Yageze i Amstardam kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019 ari kumwe na Ambasaderi wa Myanmar mu Buholandi, Wouter Jurgens, yakirwa n’abantu bake bamushyigikiye nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Biteganyijwe ko mu Buholandi haza kuba imyigaragambyo y’abamushyigikiye n’iy’abamurwanya.

Ni bwo bwa mbere Leta ya Myanmar igiye kuburanishwa ku byaha byo guhohotera abaturage nyamuke b’aba-Rohingya, nyuma y’uko irezwe na Gambia kuwa 11 Ugushyingo 2019 aho Gambia mu kirego cyayo ivuga ko Myanmar yahonyoye amasezerano yo mu 1948 kuri Jenoside (1948 Genocide Convention).

Mu kwezi gushize ibiro bya Aung San byatangaje ko uyu mugore azajya mu Buholandi ayoboye itsinda rizajya “guharanira inyungu z’igihugu” mu rukiko rwa ICJ.

Abaturage basaga ibihumbi 700 bo mu bwoko bw’aba-Rohingya bahungiye muri Bangladesh nyuma y’aho ingabo za Leta zibagabyeho ibitero bigamije kubatsemba bagashiraho nk’uko byemejwe n’abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye.

Mu iburanisha rizamara iminsi itatu, itsinda rihagarariye Gambia rizasaba urukiko gufata ingamba z’agateganyo zigamije kurinda aba-Rohingya mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Myanmar yakomeje guhakana ko igisikari cyayo cyishe aba-Rohingya kiamije kubamaraho, aho ivuga ko ibyo cyakoze byari mu rwego rwo guhagarika abarwanyi (militants) b’aba-Rohingya, ndetse Leta ya Myanmar ikaba yaravuze ko izahana abasirikari baba barijanditse mu bugizi bwa nabi.

Gusa abayobozi batandukanye ku Isi, abasesenguzi mpuzamahanga n’aba-Rohingya barokotse ubwo bwicanyi bavuga ko ibyo Leta ivuga atari ukuri. Bavuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe bwateguwe na Leta, aho ngo bwakoranwe ubugome, bukorerwa ibihumbi by’abaturage barimo abana, bamwe bafatwa ku ngufu, ndetse Myanmar ikaba yarakomeje kwima ubwenegihugu aba baturage.

Aung San Suu Kyi yakomeje kunengwa kuba ntacyo avuga ku birego Leta ye ishinjwa, ndetse ubushize Leta ye ikaba iherutse guhagarika rezo za telefone ngendanwa (mobile phone blackout) mu duce dutuyemo aba-Rohingya muri iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Umugabane w’Aziya.

Marzuki Darusman uyoboye itsinda ry’abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye (UN fact-finding mission) kuri Myanmar, mu kwezi gushize yavuze ko hari ibyago ko aba-Rohingya bakiri muri Myanmar bakorerwa indi jenoside.

Abarohingya ni Abasilamu mu gihe Myanmar ari igihugu cyiganjemo abaturage bo mu idini ya Budhism. Gambia ni igihugu cyiganjemo abayoboke ba Islam.

Itsinda rihagarariye Gambia rivuga ko ubwicanyi bwakorewe aba-Rohingya bugaragara ko ari Jenoside igamije kubamaraho bose uko bakabaye cyangwa kwica igice kimwe cyabo.

Umunyamategeko mpuzamahanga Priya Pillai avuga ko iki kirego cya Gambia ari intambwe ishimishije mu guharanira ko abantu babazwa ibyo bakora (accountability), ariko avuga ko atizeye ubutabera bwa ICJ.

Bitandukanye no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), muri ICJ ho haregwa ibihugu, ntabwo umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kuharegwa.

Nubwo aba-Rohingya bavuga ko babaye muri Myanmar kuva kera, Leta ya Myanmar ibafata nk’abimukira batemewe n’amategeko, ndetse mu ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2014 ntibabazwe.

Myanmar ivuga ko ari abimukira baje baturuka muri Bangladesh, bityo ikaba yarabambuye ubwenegihugu, ibyo byakurikiwe n’ibitero bya gisirikari byatumye bahungira muri Bangladesh.

Ibizazane aba-Rohingya barimo byo gutotezwa no kutagira ubwenegihugu (statelessness), Loni ivuga ko ari umugambi wo kubamaraho nk’ubwoko budakunzwe muri Myanmar.

Mu ntangiriro za 2017, aba-Rohingya bo muri Myanmar babarirwaga muri miliyoni imwe, bakaba ari bamwe mu bwoko bugizwe n’abantu bake cyane mu gihugu.

Gusa, abasilamu b’aba-Rohingya bagize umubare munini w’abasilamu bo muri Myanmar, abenshi bakabarizwa mu Ntara ya Rakhine.

Bafite ururimi rwabo rwihariye, n’umuco wabo wihariye, bakavuga ko bakomoka ku bacuruzi b’Abarabu n’indi miryango yabaye muri icyo gihugu kuva mu myaka amagana yahise.

Mu myaka mike ishize, mbere y’uko iki kibazo kigaragara cyane kigakurura amatsiko y’umuryango mpuzamahanga, aba-Rohingya bakundaga kugendagenda mu bindi bihugu bahunga ihezwa bagaragarizwaga, bakanatinya ko bagirirwa nabi n’igisirikari.

Aba-Rohingya batangiye guhunga ku bwinshi kuwa 25 Kanama 2017 ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa Rohingya Arsa bagabaga ibitero ku biro 30 bya Polisi.

Aba-Rohingya bari mu Karere ka Cox’s Baza muri Bangladesh, bavuga ko bahunze ubwo abapolisi babagabagaho ibitero bafatanyije n’imitwe y’insoresore zitari abapolisi, bakabatwikira amazu bakica abasivili.

Nibura aba-Rohingya ibihumbi 6,7 barimo abana 730 bafite munsi y’imyaka 5 y’amavuko, bishwe mu kwezi kumwe kwakurikiye ubwo bushyamirane, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (MSF).

Umuryango wa Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uhamya ko abasirikari ba Myanmar banafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’aba-Rohingya.

Leta yo yemera ko abishwe ari 400, ikavuga kandi ko na bwo inzego z’umutekano zashakaga guhashya abarwanyi b’aba-Rohingya, igahakana kwica abasivili.

Amashusho ya satellite yagaragajwe na Human Rights Watch, yerekana ko nibura insisiro 288 zatwitswe mu Majyaruguru ya Rakhine, kuva ubwo iryo sanganya ryabaga.

Ayo mashusho agaragaza uko insisiro z’aba-Rohingya zatwitswe zikagurumana, mu gihe insisiro z’abaturage batari aba-Rohingya zitigeze zitwikwamo inzu n’imwe.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.