27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Madame Jeannette Kagame hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango

Jeannette Kagame yasabye abanyeshuri kuganira ku bibazo bibugarije

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 06-12-2018 saa 06:58:21

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza ingando z’abanyeshuri barenga 680 bafashwa kwiga n’Umuryango “Imbuto Foundation”.

Yabasabye ko nyuma yo gusoza iri huriro bajya bafata umwanya bakaganira ku bibazo bibugarije, bikabonerwa umuti.

Bamwe mu banyeshuri bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation barimo bungurana ibitekerezo

Izi ngando zari zimaze iminsi itatu zibera i Nyanza muri “Groupe Scolaire Mater-Dei”, zasojwe ejo hashize tariki 5 Ukuboza 2018.

Jeannette Kagame yabwiye aba banyeshuri ati “Turifuza ko na nyuma y’iri huriro, muzafata umwanya wo gukomeza kuganira ku bibazo byose bitwugarije, byabonerwa umuti biduturutseho, cyane cyane mwitabira gahunda y’intore mu biruhuko yabashyiriweho.”

Yababwiye ko uyu mwaka hategurwa iri huriro hatekerejwe ko ibiganiro bazaganira n’aba banyeshuri bikwiye kwibanda ku ruhare rwa buri muntu mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, buri wese akoresheje imbaraga n’ubushobozi afite.

Ati “Ibi tubibona nk’inzira izatugeza ku iterambere rirambye kandi ryihuse, kuko ari twebwe ubwacu twishakamo ibisubizo. Gukoresha ubushobozi n’ubumenyi dufite, biduha ikizere ko icyo gisubizo kizaramba.”

Madame Jeannette Kagame hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango

Yababwiye ko ibyo bahuguweho bijyanye no kwiyungura ubumenyi, ibisabwa ku isoko ry’umurimo, uko bakwiye kwitegura ndetse n’impamvu ari ingenzi kubitangira kare, badategereje gusoza amashuri, bityo abasaba kubigira impamba.

Aba banyeshuri bazwi nk’Imbuto Zitoshye, basabwe na Jeannette Kagame kugira umuco wo kwemera ko hari aho bafite intege nke, ntibibatere ipfunwe, bakabaza ibyo batazi, haba kuri bagenzi bazo, ababyeyi cyangwa abarimu, kuko ari byo ngo bizabafasha kwiga byinshi vuba kandi bagatsinda neza.

Yahaye umukoro abari aho wo gukomeza gutekereza ku mubare w’abangavu n’ingimbi baterwa cyangwa batera inda, ati “Turebe icyo twakora ngo habeho impinduka.”

Muri iyi gahunda yo gushakira ubushobozi abanyeshuri, Jeannette Kagame yavuze ko hibandwa ku guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro.

Abagera kuri 61% mu bana bose bafashwa n’Imbuto Foundation mu kiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye, biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene yashimiye ubuyobozi bw’Imbuto Foundation ku musanzu wayo mu burezi.

Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene agira inama aba banyeshuri

Ati “Urubyiruko rwacu ruhabwa ubumenyi kugira ngo ejo n’ejo bundi batange umusanzu mu kubaka igihugu cyacu […] Urubyiruko rwacu rukwiye kugira indangagaciro zirufasha kugira ngo batere inkunga umuryango batanga umuganda mu buryo butandukanye.”

Dr. Mutimura yasabye urubyiruko kurushaho kunoza ibyo bakora, anavuga ko hazabaho uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu rwego rwo gukemura ikibazo k’inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, Fode Ndiaye, avuga ijambo rye

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *