19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Jay-C azagaruka mu muziki nyuma yo gukora ubukwe

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 21-07-2020 saa 10:34:28
Jay C asanzwe ari umwe mubaraperi beza mu Rwanda bakunzwe cyane

Umuraperi Muhire Jean Claude wamamaye kw’izina rya “Jay C” mu buhanzi yatangaje ko azasubukuru ibikorwa bye bijyanye na muzika nyuma y’ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka irenga 10 bakundana.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuhanzi Jay C yavuze ko ubu ahugiye mu gutegura imihango y’ubukwe n’umugore  we Ishimwe Diane.

Jay C yagize ati : “Ubu namaze gusaba no gukwa, ntegereje gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana, mbone kugaruka mu bikorwa bya muzika yanjye ntuje.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko afite imishinga myinshi iri muri studio, ko nta mpungenge nta nke abakunzi b’umuziki we bakwiye kugira ko azagaruka abazaniye ibihangano byiza kandi byubaka sosiyete nyarwanda.

Abajijwe icyari cyarabayeho kugira ngo abane n’umugore we badasezeranye, Jay C yagize ati : “Ntabwo nakubeshya, twabyaye bitarabaho habanza gushaka uko twafatanya kurera abana bacu kubaha uburere ndetse no kubashakira ubuzima.”

Uyu muhanzi yakomoje kandi gisobanuro cy’ubukwe bwe, agira ati : “Njye mfite umwana mukuru, agize imyaka hafi 9, ntabwo ari uwo wabeshya. Kenshi yakundaga kumbaza aho amafoto y’ubukwe bwacu ari nkabura uko mubwira. Ikindi ni uko tugiye kurushaho kwegerana n’Imana kuko twari tumaze igihe tubana kandi ariyo yaduhuje, ntabwo navuga ko twabanaga itabirimo ahubwo tugiye kurushaho kuyizera.”

Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C na Ishimwe Diane bazasezerana tariki 31 Nyakanga 2020, imbere y’Imana muri Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali mu birori abana babo bazahabwamo amasakaramentu yo guhabwa ukarisitiya no kubatizwa.

Bagiye guhana isezerano mu gihe amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Umuhanzi Jay C ari mu baraperi bakomeye mu Rwanda mu myaka igera ku icyenda amaze akora umuziki aho afite indirimbo “Am back” yakoranye na Bruce Melodie.

Jay C n’umugore we n’abana babo

Uyu muraperi imihango ijyanye no gusaba no gukwa yarayirangije

Indirimbo “Am back”  Jay C yakoranye na Bruce Melodie

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.