2017-11-18 15:01:47 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

ADEPR: “Abakozi b’Imana” binubiye imishahara mishya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-02-17 11:08:56

 
Share on:
 
Yasuwe:113
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakora imirimo itandukanye mu itorero ry’abapantekote mu Rwanda (ADEPR) bazwi ku izina ry’Abakozi b’Imana, bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ntibavuga rumwe ku mishahara mishya itorero ryabo ryemeje ko bagomba kujya bahembwa, aho bamwe batayishimiye na gato.

Imishahara ya bamwe mu bakozi b’Imana yagabanyijwe hagamijwe kuringaniza imishahara yabo, kuko kuba imishahara itaringaniye ngo byatezaga ibibazo bitandukanye nk’uko ubuyobozi bw’iri torero bubivuga.

Iri ringaniza ry’imishahara muri iri torero ryatangiranye n’ukwezi kwa Mutarama, ngo ryari rimaze igihe ryigwaho.

Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko noneho abayobozi bo ku rwego rumwe bahembwa amafaranga angana, mu gihe mu bihe bishize umuntu yahembwaga bitewe n’aho ari, umushumba uri muri paruwasi yinjiza menshi agahembwa menshi, uri muri paruwasi ikennye agahabwa make, bikaba ngo byarakururaga amakimbirane muri aba Bakozi b’Imana.

Umwe mu bashumba ba paruwasi mu karere ka Nyamasheke, yabwiye Imvaho Nshya ati:“Twe tumaze igihe baratubangamiye rwose.Nkanjye nahembwaga arenze 200.000 none banshyize ku mafaranga 101.000. Ubwo se azantunga n’umuryango wanjye, nzarivamo se, nzaka pansiyo y’imburagihe cyangwa?”

JPEG - 283.3 kb
Abakozi b’Imana basabwe gukora umurimo wabo neza batitaye ku mishahara (Foto Bahuwiyongera S)

Umuvugizi w’iri torero wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero, Rev. Pasiteri Rwagasana Tom, ubwo yari mu muhango wo kwimika abakozi b’Imana muri Paruwasi ya Muraza mu karere ka Nyamasheke, yasobanuye ko icyemezo cyo kuringaniza imishahara cyafashwe hagamije gukemura bimwe mu bibazo bikomeye.

Yagize ati:“Kuringaniza imishahara byunguye byinshi nubwo hari bamwe batabyishimiye, ariko icya mbere ni uko byaciye ingeso ya ruswa no guhakwa, ahari hamaze gukwira imvugo yitwa ‘Agaparuwasi keza’, ushyizwe muri paruwasi ikize cyane ntashake kuyivamo, ushyizwe mu ikennye cyane agahorana ishyari ridashira kandi ari umukozi w’Imana.

Hakaba abahora bapfukamye imbere y’abavugizi ngo babashyire aheza cyangwa ntibabakure aho babashyize, dusanga byaraterwaga ahanini n’imishahara bahabonaga duhitamo kuyiringaniza.”

Uyu muyobozi mu itorero rya ADEPR yakomeje avuga ko byanaciye ingeso yo gupfunyikira abayobozi bakuru b’itorero amabahasha y’amafaranga, kuko hari igihe umuyobozi mukuru yatumagaho ko azasura paruwasi runaka, umushumba wayo agategura ‘ibahasha ya shefu’ kugira ngo akomeze atoneshwe.

Rev.Pasiteri Rwagasana Tom yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye kururuka mu byubahiro bishyiramo bagakorera Imana, aho kurarikira ibihembo, ibyo umuntu ahembwe bikamunyura.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE