Iyo utemye ishyamba uba utemye agace k’igihaha k’Isi- Dr. Mujawamariya

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 02-11-2020 saa 12:51:56
Amashyamba ni ibihaha by'Isi akwiye kubungabungwa

Amashyamba n’ibimera ni byo biyungurura umwuka mubi, bityo hakaboneka umwiza ibinyabuzima bikenera harimo n’umuntu. Iyo rero amashyamaba akomeje kwibasirwa agatemwa biba ari nko gutema agace k’igihaha k’Isi, akaba ari yo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko amashyamba.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko hadafashwe ingamba zo kubungabunga amashyamba byagira ingaruka ku buzima ku Isi.

Ati: “Hadafashwe ingamba tugakomeza gukora nk’uko dukora, tugakomeza gutema amashyamba nk’uko bikorwa imperuka ni twe tuzayitera. Ubuzima buzagenda burushaho kuba bubi ku Isi, kuko iyo utemye ishyamba uba utemye agace k’igihaha k’Isi, kuko ishyamba, ibimera ni byo bitanga umwuka mwiza duhumeka.”

Yongeyeho kandi ko kwibasira amashyamba binateza indwara zirimo iz’ubuhumekero, ashishikariza abantu gukomeza kubungabunga amashyamba.

Yagize ati: “Ni na yo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije ifite amashyamba n’amazi. Amashyamba meza menshi aduha amazi, akabobereza ibidukikije, tukanahinga tukeza. Nidukomeza gutema amashyamba tutagize icyo dukora tuzagira indwara z’uruhu, iz’ubuhumekero, turwaze abana, ababyeyi, izo ndwara ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe umuti ni twe tuwufite, ni uko tugomba gukomeza kubungabunga ibidukikije.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ritangaza ko mu bapfa abazize guhumeka umwuka uhumanye umubare munini muri bo uba warahumetse umwuka uhumanye n’imyotsi yo mu gikoni biterwa no gucana inkwi, amakara n’ubundi buryo bwifashishwa mu guteka no kumurika butumura umwotsi.

Uwo mwuka wo mu bwoko bwa karubone woherezwa mu kirere nawo uri mu bitera imihindagurikire y’ibihe bigira ingaruka ku batuye Isi n’ibiyituye.

Ku bicanwa byibasira gutema amashyamba bikaba umuvuduko bikorwaho hatagize igikorwa byateza ubutayu ndetse n’amapfa bikaba ari yo mpamvu ibihugu byinshi bishyira imbere gutera amashyamba hakongerwa ubuso bwayo hanashakishwa ubundi buryo bwakoreshwa mu gusimbuza inkwi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 1990-2010 u Rwanda rwatakaje nibura 37% by’amashyamba biturutse ku gucanisha inkwi mu guteka binatuma n’amakara ibiciro bizamuka ku mpamvu z’uko ibiti bidahagije ugereranyije n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Gutema amashyamba biri mu bituma ikirere gihindagurika kuko amashyamba akurura imvura akanayungurura umwuka

Izindi ngufu zasimbura gucana ibikomoka ku biti

Leta yashyizeho poritiki y’imicungire y’amashyamba no kugabanya icanwa ry’ibikomoka ku biti.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, biteganyijwe ko mu 2024 umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ugere kuri 42% uvuye kuri 83,3% bikazashoboka ari uko abaturage benshi bakanguriwe gukoresha ibindi bicanwa nka gaze.

Higaniro Casimir umucuruzi wa gaze, avuga ko umukiriya iyo aje kugura gaze yigishwa uburyo ikoreshwa agahabwa n’umutekinisiye akajya kuyicomeka akamwereka uburyo ayikoresha.

Umwe mu bakoresha gaze yagaragaje ibibazo biterwa no gutema amashyamba, bityo agashyigikira ikoreshwa rya gaze kuko bifasha kubungabunga ibidukikije.

Uwamahoro Habib wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo avuga ko kugera ku iterambere bisaba kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Amashyamba aracibwa ibibazo bikaba ibibazo ugasanga hari imyuzure, inkangu n’ibindi. Inyungu zo gukoresha gaze harimo gukora ibintu bifite isuku, guteka vuba.”

Minisiteri y’Ibidukikije irakangurira Abanyarwanda kwitwararika bagakoresha ubundi buryo bw’ibicanwa, kimwe no kwirinda kwangiza ibikorwa rusange by’abaturage nk’abakura igiti ku kiraro.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.