17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ivuriro Kigali Dermatology Center ryateje imbere ubuvuzi bw’indwara z’uruhu

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya Oct 22, 2018 saa 9:50

Ivuriro Kigali Dermatology Center rivura indwara z’uruhu riraharanira kuba igicumbi mpuzamahanga cy’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi zizishamikiraho, mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira urwego rwa serivisi nk’isoko y’iterambere ry’ubukungu.

Iri vuriro rikorera mu Mujyi wa Kigali ryatangiye gukora mu mwaka wa 2011 rikaba ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye z’uruhu.

Dr. Kayitesi Kayitenkore washinze Kigali Dermatology Center ni impuguke mu buvuzi bw’indwara z’uruhu. Yifuza ko u Rwanda rwakwandika izina ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi ku buryo abanyamahanga bayoboka u Rwanda.

Yagize ati “Icyo duharanira ni ukuzamura ireme rya serivisi dutanga tukagera ku rwego rw’aho abanyamahanga baza mu bukerarugendo rw’ubuvuzi mu Rwanda. Urebye nko mu Buhinde, bateje imbere urwego rw’ubuvuzi bituma abavuye ku Isi bajya kuhivuriza. Natwe twifuza kuzahura ireme ry’ubuvuzi bukagera ku rwego rutuma abatuye Isi yose batugana.”

Bumwe mu buryo bwo gusuzuma indwara z’uruhu

Yakomeje agira ati “Hari ibimaze kugerwaho kuko mu karere u Rwanda ruherereyemo, hari abava i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baza kwivuza hano, kuko badafite abaganga bashobora kubikorera iwabo.”

Mu guharanira kugera kuri iyi ntego iri vuriro rirateganya kwagura serivisi no kugura ibikoresho bigezweho bya laboratwari, ‘phototherapy’, ishami rivura indwara z’ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergy) ubuvuzi bw’uruhu bugamije ubwiza (aesthetic dermatology) n’ibindi.

Dr. Kayitesi yishimira ko yashinze ivuriro rivura Abanyarwanda, rikagira abo ryahaye akazi n’abo ryongerera ubumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu bukigaragaramo inzobere nke cyane.

Yasabye Abanyarwanda kwita ku isuku kuko hari indwara z’uruhu nyinshi ziterwa n’umwanda umuntu ashobora kwirinda. Abagore na bo yabasabye kwirinda amavuta ahindura uruhu (kwitukuza) kuko atera ingorane zikomeye.

Dr. Kayitesi Kayitenkore washinze Kigali Dermatology Center