19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Iterambere ryiza ni irijyana no kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 28-08-2020 saa 08:41:49
Iterambere ry'inganda rikwiye kujyana no kubungabung ikirere kuko ibyuka izo nganda zozhereza mu kirere zigira ingaruka ku kayunguruzo k'izuba, ubushyuhe bukaba bwinshi ku Isi

Ibidukikije bibaho mu buryo bw’uruhererekane bikuzuzanya, ni yo mpamvu umuntu ku isonga agomba gutekereza gukoresha ibindi bidukikije yiteza imbere ariko anabibungabunga kuko iterambere ritsembaho urundi rusobe rw’ibinyabuzima nta kerekezo ryaba rifite, biryo iterambere rikaba rigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije.

Umuntu afite ubwenge bwo kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi kandi uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hadatekerejwe cyane ku gihe kiri imbere.

Ibikorwa bitandukanye bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo inganda zohereza ibyuka mu kirere bigkaiira ingaruka ku buzima, zijugunya imyanda mu nzuzi cyangwa mu biyaga bigatera ibibazo ibinyabuzima biba mu mazi, ba rutwitsi bateza inkongi bigahindura ahantu ubutayu cyangwa ubwo butaka bukibasirwa n’isuri.

Iyo umuntu atitaye kuri izo ngaruka zose ngo abe yateganyije mbere uko yabikumira, agakoresha umutungo kamere by’umwihariko ibimera n’amashyamba uko abonye ni ukwihemukira kubera ko ibimera bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu.

Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura kw’umwuka. Kubera ko umwuka ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe cyangwa ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho bikabya; umwuka wanduye, uhumanye utuma ibihe bigenda bihindagurika, abahinze imyaka bakabura imvura bakarumbya, izuba rigacana imisozi igakakara.

Iyangirika ry’ibidukikije rituma hari ibinyabuzima bimwe na bimwe byimuka bitewe n’ikirere hakaba n’ibigenda bicika

Ibyuka bibi byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi; abahanga mu bumenyi bw’Isi icyo gice bakita “ozone”. Gufata ingamba zo kugabanya ibyo byuka byangiza ikirere ni byo bya mbere kuko bitagenze bityo, ubuzima ku Isi bwarushaho kuba bubi kubera guhumana kw’ikirere.

Abahanga mu bumenyi bw’amashyamba bemeza ko afitiye umuntu akamaro kanini kuko atuma imvura igwa, muri rusange Ibimera biyungurura umwuka abantu bahumeka, kandi amashyamba arwanya n’isuri.

Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri wese kugira ngo ibinyabuzima bibeho,cyane ko hari n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibimera n’inyamaswa bigenda bikendera bitewe n’iyangirika ry’ibidukikije, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Gutema amashyamba biri mu bituma ikirere gihindagurika kuko ubundi amashyamba akurura imvura akanayungurura umwuka

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.