18°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Itangazwa ry’imihigo ryasubitswe, abayobozi berekwa impinduka Kagame akeneye

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-08-2019 saa 18:35:17
Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi mu kiganiro n'itangazamakuru (Foto Gisubizo)

Nyuma yo gusubika itangazwa ry’imihigo ku rwego rw’Igihugu, aho uturere tugaragarizwa uko twayesheje, ndetse tukanahiga, wabaye umwanya wo kugaragarizwa impinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame akeneye mu mihigo.

Ibi ni byasobanuwe na Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, aho yasobanuye icyatumye imurikwa ry’imihigo risubikwa.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nk’uko yari yateguwe uyu munsi, inzego zifata imwanya zikinjizamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage kugira ngo imihigo ibe koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage mu rugo rwe aho atuye.”

Bimwe mu by’Umukuru w’Igihugu yatumye Minisitiri w’Intebe yifuza ko byahinduka kandi bikwiye kwibandwaho byakomezaga gusubira inyuma, harimo ibijyanye n’imiturire aho abaturage batishoboye batari bake badafite amacumbi ajyanye n’igihe, abaturage badafite ubwiherero byujuje ibyangombwa, abaturage babana n’amatungo ari na byo bigira ingaruka ku isuku idahagije no ku mibereho myiza y’abaturage.

Dr. Ndagijimana yavuze kandi ko hari n’ikijyanye n’imiyoborere y’abayobozi ku nzego zitandukanye, aho Perezida Paul Kagame yasabye ko byibandwaho mbere y’uko iyi mihigo isinywa.

Ati “Iyi ni impamvu yatumye Minisitiri w’Intebe akoresha iyi nama agatanga ubutumwa yahawe n’Umukuru w’Igihugu tukabuganiraho inzego zose ndetse inama n’ibitekerezo bivuye mu bayobozi batandukanye bigatangwa, yemwe n’abaturutse mu rwego rw’umudugudu batanze ibitekerezo bikomeye bigaragaza icyakorwa kuva ku mudugudu kugira ngo ubuzima bw’umuturage buhinduke, ibyo ni byo bigiye kubakirwaho kugira ngo intego y’imihigo inozwe, noneho isinywa ry’imihigo rizakorwe.”

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro na Minisitiri Ndagijimana ku isubikwa ry’itangazwa ry’imihigo

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imihigo isanzwe nta cyo izahindurwaho, ko ahubwo ari ukwinjizamo ibintu bigera kuri bitandatu no kubinoza.

Abajijwe uruhare rw’umuturage mu mihigo mu gihe hari ibyagiye bigaragara ko bamwe na bamwe batagira uruhare mu gutegura imihigo, bityo bagakorerwa ibyo batihitiyemo, aho usanga bahabwa ibyo batifuje, Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyo imihigo itagizwemo uruhare n’abaturage hazamo igihombo, kandi hari amakosa yagiye akorwa muri urwo rwego.

Yatanze urugero rw’agakiriro gashobora kubakwa kure y’abaturage cyangwa atari ko kihutirwa ahubwo umuhanda ari wo wihutirwa, ari na cyo agaragaza nk’igihombo kuko icyo gihe abaturage batazagakoreramo kandi karashowemo amafaranga.

Ati “Ni igihombo, umushinga nk’uwo uzafasha abaturage ugomba kuba waganiriweho kugira ngo abagenerwabikorwa babigiremo uruhare bagire n’amahitamo mu kugena aho waherera kugira ngo ubafashe.”

Dr. Ndagijimana yibukije ko imihigo ari ibikorwa by’ingenzi bitoranywa mu igenamigambi ry’uwo mwaka, agasanga iryo genamigambi rigomba kugirwamo uruhare n’abaturage.

Ku bijyanye n’igihe imihigo izasinyirwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko umunsi utaramenyekana ariko ngo ibigiye kongerwamo ni byo bike ku byakozwe, akaba asanga bitazatinda.

Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.