20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Inzego z’umutekano mu Rwanda zatangiye gukingirwa COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-03-2021 saa 18:11:31

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zatangiye gukingirwa icyorezo cya COVID-19 nk’inzego zihora ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo, nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu hatangijwe gahunda y’ikingira mu Gihugu hose. 

Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zigira uruhare rukomeye mu gufatanya n’Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, yatangaje ko abapolisi bari mu bice bitandukanye by’Igihugu batangiye gukingirwa guhera uyu munsi.

Ibitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe byatangaje, igikorwa cyo gukingira abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) cyatangiye, aho byohereje abakozi barenga 60 mu bigo bitandukanye bya gisirikare.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimangiye ko abapolisi bakingiwe nk’abandi bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kuba ba kwandura COVID-19.

Polisi iributsa abaturarwanda cyane cyane abakingiwe ko inkingo zidakuraho amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19 harimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki kenshi n’izindi.

Hagati aho, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na rwo rwatangaje ko guhera ejo ku wa Gatandatu, hatangira igikorwa cyo gukingira imfungwa n’abagororwa bari mu ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 harimo abafite imyaka 65 no hejuru, abafite uburwayi budakira ndetse n’abafite ubumuga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igikorwa cyo gukingira COVID19 mu Rwanda cyatangiye mu Turere twose tw’Igihugu. Ibitaro by’Uturere ndetse n’ibigo nderabuzima birimo gukingira ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID19.

Byitezwe ko icyo gikorwa kizakomereza no ku bandi baturarwanda, kugeza igihe hazaba hamaze gukingirwa nibura 60% bitarenze mu mwaka wa 2022.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Inzego z’umutekano mu Rwanda zatangiye gukingirwa COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.