25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe itoye amategeko 23

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 05-08-2020 saa 05:26:22

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 72,  ku wa 4 Kanama 2020, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe cya 3 gisanzwe cya 2019/2020 itoye amategeko 23, amwe muri yo yamaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta.

Umutwe w’Abadepite usoje igihembwe utoye amategeko 17

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille asoza icyo gihembwe yashimiye Abadepite ubwitange bagaragaje mu kazi kabo barangiza inshingano kandi hakaba hari byinshi bamaze kugeraho nk’abahagarariye abaturage.

Yibukije bimwe mu byaranze iki gihembwe cyatangiye ku wa 5 Kamena 2020, aho mu rwego rwo gushyiraho amategeko bemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko 16, batora amategeko 17, kandi amwe muri yo yamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta n’aho andi akaba ategereje gutangazwa.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa yavuze ko habaye Inama Mpuzamahanga zitandukanye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga zikitabirwa na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, barebera hamwe uko abagize Inteko Zishinga Amategeko bagera ku byo biyemeje n’uko ibihugu bikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

 

Hari kandi na raporo za Komisiyo Zihoraho ku isesengura rya za raporo z’Inzego za Leta zitandukanye Inteko Rusange yagejejweho maze ifata imyanzuro, ikaba yarashyikirijwe Guverinoma kugira ngo ibyifuzo by’Abadepite bizitabweho mu kunoza ibikorwa by’izo Nzego za Leta.

Mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko Inteko Rusange yagejejweho ibisobanuro mu magambo na bamwe mu bahagarariye Guverinoma ku bibazo byagaragaye mu myanzuro y’Inteko Rusange inyuranye n’ingendo Komisiyo zakoze mu bihe binyuranye.

Hon. Mukabalisa yakomeje avuga ko muri ayo mategeko harimo agamije gushimangira imiyoborere myiza, ubutabera, guharanira imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, by’umwihariko guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.

Yasoje abashimira ubwitange bagaragaza kandi abifuriza kuzagira ikiruhuko kiza anabasaba gukomeza gufatanya n’abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Igihugu, bakazirikana ko gihari bityo ntibirare.

Sena yatoye amategeko 6, yemeza ishyirwaho ry’abayobozi 8

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yavuze ko mu birebana n’inshingano yo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, mu gihembwe basoje, Sena yemeje ishyirwaho ry’abayobozi umunani (8) bo mu nzego n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Ku bijyanye n’inshingano yo gutora amategeko, Sena yatoye amategeko atandatu (6).

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin

Yanagarutse ku bikorwa byayo byose, haba mu kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi; gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko ryerekeye ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020-2021; gutora amategeko; kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kungurana ibitekerezo n’abahagarariye Guverinoma.

Dr. Iyamuremye yagize ati: “Ku bijyanye n’inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Sena yakomeje gushyira mu bikorwa ibijyanye n’iyi nshingano yayo y’umwihariko.”

Yasoje ashimira ubufatanye bwiza bugaragara mu nzego zose za Sena.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.