25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Intamenya z’urubyiruko rwisanga mu mitwe irwanya u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-09-2020 saa 11:46:52

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda kuri buruse ya Leta, akomereza Masters muri Kaminuza ya Makerere iherereye muri Uganda ari n’umukozi w’imwe muri sosiyete z’ubwishingizi hano mu Rwanda, bucya yagabye igitero mu Karere ka Musanze cyahitanye abantu 14 hagakomereka abandi benshi.

Uwo ni Habumukiza Théoneste, umwe mu bantu 45 bitwikiriye ijoro rya tariki ya 4 Ukwakira 2019 bakica inzirakarengane z’abaturage “bafite umugambi wo gufata Igihugu.”

Amaze gufatwa mpiri, yavuze ko yageze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akuwe i Makerere muri Kaminuza, ashutswe n’umuntu “w’umukire” wamwizezaga ko agiye gucuruza amabuye y’agaciro ava mu birombe bya zahabu i Walikare.

Igisobanuro cy’uko “yashutswe” agisangiye n’urubyiruko rutandukanye rukomeza gufatirwa mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe rukomeje kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu 32 barimo na Maj (rtd) Habib Mudathiru, bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC binyuze mu nyeshyamba za P5 hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bamwe muri 32 baregwa muri iyo dosiye baburana bavuga ko bashutswe bizezwa inyungu z’ubuzima bwiza bakisanga mu mashyamba ya RDC mu mutwe wa P5 wateguraga kugaba ibitekerezo ku Rwanda.

Umwe muri bo yagize ati: “Abayobozi batubwiraga ko na bo bababeshye, ngo twiyakire dukorane na bo nk’uko na bo biyakiriye cyangwa utabishoboye bamushakire abasore nka batanu bamuherekeze bamugeze iwabo (bivuze ko babaga ari abo kubica).”

Ese uwisanze mu mitwe y’inyeshyamba cyangwa iy’iterabwoba ashutswe ni inzirakarengane? Ubutabera buha agaciro kangana iki uwafatiwe mu bikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba uvuga ko yashutswe akabijyamo atabishaka atanazi ibyo ari byo?

Mu rwego rw’ubutabera biragoye ko amategeko areba ikihishe inyuma y’icyaha mbere yo kugirahana, nubwo bishobora gushingirwaho harebwa ku kugabanyirizwa ibihano. Hari abanga kwifatanya n’iyo mitwe y’abagizi ba nabi bakimara kumenya ukuri, bagahitamo kwicwa aho guhemuka.

Habumukiza Théoneste wigaga muri Kaminuza, afite akazi kamuhemba ku kwezi, bugacya yayobotse iy’ishyamba

Kwizeza ibitangaza, umwe mu mitego ishibukana benshi mu rubyiruko

Igitabo “Psychology of Terrorism” cyanditswe na Randy Borum, kigaragaza ko intego nyamukuru y’inyeshyamba cyangwa umutwe w’iterabwoba uwo ari wo wose, ari iyo guharanira gukomeza kubaho no gukora ibikorwa byawo.

Ibyo bituma abayobozi b’iyo mitwe bibanda cyane ku guhindura imitekerereze y’urubyiruko, by’umwihariko urutanyuzwe n’uko rubayeho, rukizezwa ibitangaza kugeza rugeze mu mwanya rutabasha kwikuramo.

Icyo gitabo kivuga ko uburambe bw’umutwe w’iterabwoba wose bushingira ku bushobozi bwo kwinjiza amaraso mashya y’urubyiruko, baba binjira babishaka cyangwa batabishaka kuko nyuma yo kugezwa mu birindiro habaho ubundi buryo bwo kubinjizamo icengezamatwara rituma bahinduka ibyihebe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’uwo mwanditsi, bwagaragaje ko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo bwose bw’itumanaho, abayobozi b’iyo mitwe batoranya intyoza mu bizerwa zigatumwa kurema ubushuti bwa nyirarureshwa ku rubyiruko rwabuze akazi, urutanyuzwe n’uko rubayeho cyangwa rwifuza iby’umurengera.

Ubwo bushuti akenshi bukukorwa mu ibanga rikomeye ariko nyiri ukwinjizwamu mutweatazi ko ari ibanga, ikaba ari na yo  ntwaro nyamukuru imitwe y’iterabwoba yifashisha mu kugwiza abayoboke.

Haza ikindi kiciro cyo “gusoza amasezerano” aho inyeshyamba cyangwa ikihebe giharanira kugeza uwayobotse  ahantu amenyera ukuri kose n’uwo agomba gukorera yabyanga akicwa.

Akiva aho atuye, ikizere kiba ari cyose cyo kugera ku byiza yasezeranyijwe, kugeza ageze ahandi atigeze atekereza kuba. Akenshi usanga ari na bwo buryo bukoreshwa n’abakora ibyaha byo gucuruza abantu.

Abayobora umutwe w’iterabwoba  basabwa kuba bafite  imyumvire ihuriweho mu by’imitekerereze batoza abashya binjiye, gahunda ihoraho ifasha abahurijwe hamwe gusoza umunsi bagatangira undi, kugenzura itumanaho rikorwa imbere no hanze y’ibirindiro (by’umwihariko mu bayoboke), guhindura imitekerereze y’ababayobotse mu buryo bworoheje n’ububabaza n’ibindi.

Intamenya z’urubyiruko rwashutswe cyangwa rugishukwa rugashorwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, ntizirasobanukirwa n’Umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Intamenya irira ku muziro”.

Ni urubyiruko rutarahumuka amaso ngo rubone ko rwagabweho ibitero bigamije gukoresha imbaraga zarwo mu nyungu z’abantu bamwe na bamwe, binyuze mu kubyaza umusaruro ukutanyrwa kabo.

Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gushyiraho poritiki n’amahirwe byahindura imibereho y’urubyiruko, ariko kubibyaza umusaruro bisaba umuntu  unyurwa n’uko ameze kandi afite n’inzozi zidaherereza ibibazo bye ku bandi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.