Ingufu za Nyiramugengeri zizatuma u Rwanda rurenza MW300

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 08-10-2020 saa 07:26:25
Uruganda rwa nyiramugengeri rurimo kubakwa mu Karere ka Gisagara rwitezweho kongera umuriro w'amashanyarazi (Foto Akarere ka Gisagara)

U Rwanda rukomeje guharanira kwesa umuhigo wo kuba rwacaniye Abanyarwanda ku kigero cya 100% bitarenze mu mwaka wa 2024, ndetse kuwesa ntibikiri inzozi. Amashanyarazi aboneka mu Gihugu yavuye kuri MW 50 mu mwaka wa 2000, aba hafi MW 225 muri 2019, agera kuri MW 228 mu 2020, intego ni ukugera kuri MW560  bitarenze mu 2024.

Uruganda rutunganya ingufu zikomoka kuri nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Mamba, mu Kagari ka Kabumbwe, mu Mudugudu wa Buye, ruri mu mishinga yihutishijwe hagamijwe kongera ingano y’amashanyarazi ku muyoboro w’Igihugu (National Grid).

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzajya rutunganya Megawati 80 (80MW) ziyongera ku ngano y’ingufu u Rwanda rukomeje gukusanyiriza kugera ku ntego yo gucanira buri muturage bitarenze mu mwaka wa 2024.

Biteganyijwe ko MW 70 zizajya mu muyoboro rusange w’Igihugu (40% w’ingufu igihugu gikoresha) naho MW 10 zigasigara zikoreshwa mu ruganda.

Kubaka uruganda byari biteganyijwe kurangira mu kwezi Gashyantare 2020 ari bwo amashanyarazi yagombaga guhuzwa  n’Umuyoboro mugari w’Igihugu).

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) bwemeza ko imirimo yo kubaka umuyoboro munini w’amashanyarazi uva mu Karere ka Gisagara ukagera muri Bugesera yarangiye, ariko kubera ikibazo cya COVID19 cyakerereje imirimo, biteganyijwe ko umuriro uzatangira kujya mu nsinga rusange mu kwezi k’ Ukuboza 2020.

Higaniro Théoneste , Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gukusanya ingufu muri REG,  yavuze ko urwo ruganda ruzatuma ingano y’ingufu mu Rwanda isaga MW308.

Yavuze ko urwo ruganda ruzatanga umusaruro w’ingufu ziziyongera ku zikoreshwa mu Gihugu zirimo n’izizafasah mu guhaza ibikorwa remezo bikeneye amashanyarazi birimo n’Ikibuga k’Indege cya Bugesera.

Uruganda rwabaye isoko y’iterambere ry’abaturage

Uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri rwafashije abaturage benshi kubona akazi, ruba imbarutso y’iterambere no kunguka ubumenyi, byose byiyongera kuri Megawati 80 z’amashanyarazi mu Gihugu.

Igikorwa cyo kubaka urwo ruganda cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa Remezo tariki ya 19 Gicurasi 2017, rukaba rufite agaciro ka miriyoni 350 z’amadorari y’Amerika.

Ibikorwa byo kurwubaka byatanze akazi ku baturage benshi, baba abo mu gihugu, abo mu Karere ka Gisagara by’umwihariko n’abaturutse mu mahanga.

Ubu rukoresha abakozi bagera ku 1255, bikaba biteganyijwe ko nirumara kuzura ruzakoresha abakozi bahoraho bari hagati ya 50-100. Abaturage bahawe akazi bavuga ko kabateje imbere ku buryo bufatika, ndetse n’abahaturiye bishimira ko uwo mushinga watumye ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa muri ako gace bitera imbere.

Urwo ruganda rwitezweho gukoresha Nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru, rukagabanya amavuta ya Diesel u Rwanda rwatumizaga mu mahanga, bityo bigabanye amadovize yoherezwaga hanze kugura ibikomoka kuri peterori (Diesel and HFO).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gishanga cy’Akanyaru, by’umwihariko muri ibyo bice by’Umurenge wa Mamba, harimo nyiramugengeri nyinshi cyane ishobora gukoreshwa igihe kirenga imyaka 50.

Uretse gutanga akazi urwo ruganda rwitezweho kongera ubukungu bw’u Rwanda, inganda ziziyongera, igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka,  kandi ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’umuhanda byageze ku baturage baturiye umushinga.

Ikigo HAKAN MADENCILIK VE ELEKTRIK URETIM SAN. TIC. A.S. cyubatse urwo ruganda cyasinyane na Leta y’u Rwanda kuzakoresha uru ruganda imyaka 30 hanyuma akarwegurira u Rwanda.

Igihe umushoramari azamara arukoresha azaba anatoza Abanyarwanda ku buryo azarangiza igihe bamaze kunguka ubumenyi ari benshi ku buryo rutahagarara.

Uruganda rwa Nyiramugengeri rwatangiye gufasha abaturage kwiteza imbere (Foto Akarere ka Gisagara)

 

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Ingufu za Nyiramugengeri zizatuma u Rwanda rurenza MW300”

  1. Nibyiza cyane muri 2024 100% yamashanyarazi kuri
    Burimutura Rwanda wese. Mumyaka 2 tuzakenera hejuru. ya Megawatts 250, kugirango twuzuze Megawatts 560 ntibyoroshye.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.