Ingo zisaga 2,000 zimaze kubona amashanyarazi ku kirwa cya Nkombo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-10-2020 saa 14:01:40

Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kuri ubu ingo zisaga 67%  zifite amashanyarazi mu Murenge wa nkombo wo mu Karere ka Rusizi, zirimo 57% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari naho izigera kuri 10% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Umurenge wa Nkombo ni ikirwa gituwe n’abaturage 23,917 bari mu ngo 3,277, muri izo ngo izingana na 2196 zifite amashanyarazi. Uyu murenge ukaba ugizwe n’Utugari 5  aritwo Bigoga, Bugarura, Rwenje, Kamagimbo na Ishywa.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, Cyiza Francis avuga ko byabanje kugorana kugira ngo amashanyarazi agezwe ku kirwa cya Nkombo bitewe n’imiterere y’uyu Murenge, ariko ubu imirimo yo kwihutisha kugeza amashanyarazi kuri bose kuri iki kirwa ikataje.

Cyiza akomeza avuga ko imirimo yo kugeza amashanyarazi ku batuye ikirwa cya Nkombo izaba igeze kuri 78% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 kuko bateganya ko ingo 328 zizahabwa amashanyarazi kandi bafite ikizere ko mu mwaka wa 2024 abatuye Akarere ka Rusizi bose bazaba babonye amashanyarazi.

Yagize ati : “Dufite umuhigo ukomeye ko mbere ya 2024 buri muturage utuye hano mu karere ka Rusizi wese azaba afite amashanyarazi. Uwo ni wo muhigo dufite kandi ukomeye, ariko ujyana no kurushaho no kunoza serivisi duha abakiriya bacu basanzwe bafite amashanyarazi”.

Abaturage  batuye ku Nkombo  bishimiye iterambere bamaze kugeraho kubera kubona amashanyarazi. Ntamuhanga Modeste, umusaza w’imyaka 81 ufite icyuma gisya avuga ko nyuma y’aho baboneye amashanyarazi biteje imbere ndetse bamaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati : “Urabona imyaka mfite 81 ni myinshi kandi navukiye hano ku kirwa cya Nkombo, navuga ko twatangiye kubona iterambere aho Nyakubahwa Paul Kagame abereye Perezida wa Repubulika, ubu dufite amashanyarazi, ngewe nabashije kuyabyaza umusaruro kuko mfite imashini isya, abaturage ntibakijya gushaka izo serivisi i Kamembe.”

Ntamuhanga ashima cyane Leta y’u Rwanda kubera ibyo imaze kubagezaho ariko agasaba ko bakubakirwa isoko rya kijyambere.

Mukamuganga Donatha nawe ni umugore utuye kuri iki kirwa. Ashima uburyo ikirwa cyabo kimaze gutera imbere nyuma y’aho baboneye amashanyarazi, kuko ubu serivisi nyinshi zirimo izijyanye no gufotora, gusharija terefoni, kwiyogoshesha, n’izindi bazibona bitabasabye kwambuka ikiyaga cya Kivu bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Niyonkuru Pascaline nawe ni umukobwa uri mu kigero k’imyaka 18 wacikirije amashuri yisumbuye ubu ubana n’ababyeyi be kuri iki kirwa.

Uyu mukobwa avuga ko amashanyarazi yabakuye mu irungu kuko bararaga mu mwijima ndetse ubu serivisi zose bakenera bazibona hafi. Niyonkuru asaba ko bakwegerezwa n’izindi serivisi zirimo kwegerezwa amashuri y’imyuga kugira ngo abana benshi batashoboye gukomeza amashuri yabo kuri iki kirwa cya Nkombo babone uko biga.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.  Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56,7%.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Ingo zisaga 2,000 zimaze kubona amashanyarazi ku kirwa cya Nkombo”

  1. Imvaho Nshya mwakoze cyane kududura mu kirwa cya Nkombo.

    Gusa dukeneye cyane isoko kko mu murenge hose nta solo tugira.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.