Ingingo 5 zafasha u Rwanda kubungabunga umutungo w’amazi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 02-02-2021 saa 08:48:25

“Nta mazi ahari, ntihaboneka ibishanga n’ubundi butaka buhehereye, bityo nta n’ubuzima bwabaho”, nk’uko  byatangajwe na Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2021 ubwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibishanga. 

Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko ibishanga bibungabunzwe neza biba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima rubumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera abantu bakesha ibibatunga bikabahindurira n’imibereho bitewe n’akamaro kanini bifite karimo gufata amazi no kuyayungurura, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure, amapfa n’ibindi.

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza uwo munsi, Munyazikwiye yatangaje ingingo eshanu zafasha u Rwanda mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi wo soko y’ubuzima.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko izo ngingo zirimo kureka ibikorwa byose byangiza ibishanga no gutangira kubibungabunga, kwirinda kugomera imigezi cyangwa gukamya amasoko, guhangana n’imyanda yanduza amazi no gusukura amasoko atanga amazi meza, kongera amahirwe yo kubungabunga amazi no gukoresha ibishanga mu buryo bukwiye,  gushyira ibikorwa by’amazi no gutunganya ibishanga mu mishinga y’iterambere igamije kubungabunga umutungo kamere.

Kuri ubu, u Rwanda rubarurwaho ubuso busaga kilometero kare 2,200 z’umutungo kamere w’amazi, imbago zayo hamwe n’ibishanga bikomye. Ibishanga byonyine bibarurwa mu Gihugu bisaga 900, bikaba bingana  hafi na 10% by’ubuso bw’Igihugu.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibishanga wizihizwa buri mwaka nk’imwe mu ngamba zo gukomeza ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga bitewe n’akamaro gaheranije bifitiye abatuye Isi.

Kuri uyu munsi kandi hizihizwa isabukuru y’amasezerano yemeza akamaro k’ibishanga ku rwego mpuzamahanga yasinyiwe i Ramsar muri Iran tariki 2 Gashyantare 1971. Gusa uwo munsi watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 1997, aho wakomeje kuba urwibutso rw’agaciro k’ibishanga ku rusobe rw’ibinyabuzima n’Isi nk’umubyeyi wabyo.

Muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19,  u Rwanda rwahisemo kwizihiza uyu munsi hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.  Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Tubungabunge Ibishanga twita ku mutungo kamere w’amazi.”

Hateganyijwe ibiganiro bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigaruka ku buryo u Rwanda rwarushaho  kubungabunga uyu mutungo ntagereranywa w’ibishanga biyoborwa na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc.

Ubuyobozi bwa REMA buti: “Ni inshingano yacu gukoresha amazi neza, no kubungabunga ibishanga kugira ngo tubeho twe, n’ibisekuru bizaza.”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubyaza umusaruro ibishanga mu buryo butandukanye, butangiza ibidukikije burimo gukorerwamo ubuhinzi, gushyiramo ubusitani ku buryo bizakorerwamo ubukerarugendo, hari n’ibizabungabungwa gusa ntihagire igikorwa na kimwe kibikorerwamo.

Nko mu Mujyi wa Kigali, hakomeje imishinga yo kubaka no gutunganya ibishanga bigenewe urwego rw’ubukerarugendo biterwamo indabo n’ubusitani, hagashyirwa n’imihanda y’imigenderano ku buryo abantu bazajya batemberamo nk’abasura pariki.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.