19°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

Ingengo y’imari ingana na 40% ni yo imaze gukoreshwa mu mishinga y’iterambere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 05-02-2020 saa 09:18:10
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko ingengo y’imari imaze gukoreshwa mu mishinga y’iterambere iri ku kigero cya 40 mu mwaka wa 2019- 2020.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel ubwo yari yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’imari mu rwego rwo kugaragaza aho LODA igeze ishyira mu bikorwa imishinga y’iterambere.

Nk’uko bisobanurwa na Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Prof. Omar Munyaneza avuga ko nyuma y’isesengura ryakozwe n’iyi Komisiyo ngo muri rusange ingengo y’imari imaze gukoreshwa mu mishinga y’iterambere ingana na 40% mu gihe hasigayeyo amezi atanu gusa kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari usozwe, akaba asanga ikigero ingengo y’imari yagenewe imishinga y’iterambere ikiri hasi.

Yagize ati “Mu mishinga 637 y’iterambere imaze gukorwa ni isaga 250 ingana na 40%, urebye rero amezi asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari usozwe imishinga imaze gukorwa ni mike n’ingengo y’imari imaze gukoreshwa ni ntoya”.

Prof. Munyaneza avuga ko igikurikiyeho ari ukujya mu turere kureba imishinga imaze gukorwa no gusaba MINALOC n’uturere gukoresha ingengo y’imari yagenewe imishinga y’iterambere mu bikorwa biteza imbere abaturage kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari uzasozwe imishinga yose imaze gushyirwa mu bikorwa”.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko mu isesengura iyi Komisiyo yakoze igaragaza ko hari uturere tugeze kuri 50% mu gukoresha ingengo y’imari mu gihe hari utundi tukiri hasi nk’Akarere ka Nyarugenge kari ku kigero cya 23% mu gukoresha ingengo y’imari yagenewe imishinga y’iterambere.

Ati “Isesengura twakoze ritugaragariza ko hari uturere tugeze kuri 50% mu gukoresha ingengo y’Imari mu gihe hari utundi  tukiri hasi nk’Akarere ka Nyarugenge  kari kuri 23%, utwa Rubavu na Musanze tumaze gukoresha ingengo y’imari ku kigero cya 30%”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel avuga ko ikibazo cyatumye uturere tw’Umujyi wa Kigali harimo n’Akarere ka Nyarugenge ari uko imikoreshereze y’ingengo y’imari yatwo yahujwe n’Umujyi wa Kigali, utwo turere tukaba tutagifite ubuzima gatozi kuko imishinga yose izajya ishyirwa mu bikorwa biturutse ku rwego rw’Umijyi.

Ku kijyanye n’utundi turere tukiri hasi mu gukoresha ingengo y’imari yagenewe imishinga, Dusengimana avuga ko bagiye gukurikirana bakareba impamvu bakadushishikariza kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga.

Ayinkamiye Speciose ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba umwe mu bagize Komisiyo y’ingengo y’imari yagaragaje ko umwe mu mishinga y’iterambere ry’abaturage wakozwe ari imihanda ikorwa n’abagenerwabikorwa ba VUP muri gahunda y’ibikorwa rusange ariko ngo ntirambe kuko idahabwa imiferege itwara amazi y’imvura  bigatuma yangirika itamaze kabiri.

Aha Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine avuga ko bagiye kureba uburyo imihanda izajya ikorwa mu buryo butuma amazi atangiza umuhanda, ibyo bikaba bigiye gusuzumwa no guhinduka.

Yanabajije kandi uko LODA izakemura ikibazo cy’abahabwa inguzanyo ku batishoboye bari muri VUP (Financial service) ntibazishyure, dore ko nta n’ingwate basabwa, aha Nyinawagaga avuga ko zisigaye zitangwa nyuma yo kubaha amahugurwa ku mikoreshereze y’iyo nguzanyo n’uburyo zizishyurwa.

Yagaragaje ko inguzanyo zitangwa muri VUP ku baturage batishoboye bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe zishyurwa hamwe n’inyungu y’amafaranga 2% , bakaba basabwa kuyishyura kugira ngo n’abandi bayabone.

Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari barateganya kujya mu turere gusuzuma imishinga y’iterambere ikorwa mu turere mu rwego rwo kumenya aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.