Ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragajwe nka kimwe mu bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-01-2020 saa 15:05:45
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagaragaje ko ikibazo k’ingengabitekerezo ya Jenoside kikigaragara nka kimwe mu bibangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ariko igaragaza ibyakozwe n’ingamba zigihari mu kuyirwanya.

Byagaragajwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2020, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bari mu gikorwa cyo gusesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) by’umwaka wa 2018/2019 ndetse na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020.

Mu isesengurwa ry’iyo raporo NURC yagaragaje ikibazo kerekeranye n’Abanyarwanda bari mu bihugu byo hanze bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanayikwirakwiza mu bandi bari imbere mu gihugu ugasanga bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop Rucyahana John, yagaragaje ko hagomba kugira igikorwa mu rwego rwo guhindura imyumvire yabo kugira ngo bamenye inshingano bafite kuri bo ubwabo nk’Abanyarwanda bakava mu buyobe barimo bakamenya ko bafite inshingano ku gihugu cyabo kuko ari Abanyarwanda, bakanagirana isano n’abandi bari mu gihugu.

Bishop Rucyahana avuga ko inshingano za NURC nk’uko bazigaragarije Abasenateri, ari ukureba uburyo bw’ubufatanye mu gufata ingamba zijyanye n’ububanyi n’amahanga hakaba habaho uburyo bwo kujya hanze kwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri mu bihugu by’amahanga kugira ngo habeho gukora ibishoboka byose mu kugera ku banyarwanda benshi, hagamijwe kubereka ukuri n’ingamba u Rwanda rwiyemeje kujyamo n’ikerekezo rufite.

Yagize ati: “Zimwe muri izo ngamba harimo kuganiriza urubyiruko, kuganiriza abayobozi n’imiryango iri hanze dukorana na za Ambasade zacu zihari, tugakorana n’abanyamadini bariyo bafite abayoboke kugira ngo habeho gufatanyiriza hamwe kugera ku mitima y’abo bantu”.

Ikindi Abasenateri bagaragaje, ni uko abantu badakwiye gufata gahunda na Ndi Umunyarwanda ngo bayiratire abanyamahanga ku magambo gusa, ahubwo Abanyarwanda bakwiye kuyivuga ari nako ibarimo bayimakaza, icyo kikaba kimwe mu byagarutsweho na Hon. Senateri Kanyarukiga Ephrem.

Mu gusubiza icyo kibazo, Bishop Rucyahana avuga ko akurikije amateka igihugu cyavuyemo n’ibyabaye mu Rwanda, ugakurikiza uburyo Abanyarwanda babanye n’uko bafatanya, n’uko bakorera hamwe ndetse n’uko batera imbere, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihagaze neza ariko hakiri urugendo.

Yagize ati: “Dufite abantu benshi bakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayikoze ubwabo barakomeretse kuko usanga bacunaguzwa n’imitima yabo kubera ibyo bagiye bakora bitabaguye neza. Abo bose nk’inshingano Komisiyo ya NURC ifite muri Ndi Umunyarwanda, itagomba gufatwa nka porogaramu, ahubwo igomba kumvwa nk’ubuzima bw’Umunyarwanda, igafatwa nk’inshingano z’Umunyarwanda, ikaba ikivugo cy’Umunyarwanda, agaciro ke kandi ikaba umutekano w’icyo Abanyarwanda bari cyo, kubyigisha birasaba urugendo.

Nta bwo abantu bafatira rimwe, Ndi Umunyarwanda ni ukuyihanganira, tugakomeza tugakorana nayo mu myumvire y’icyo turicyo, mu ngamba dufite n’ikererezo tujyamo”.

Muri ibyo biganiro kandi hanagarutswe ku barimu batinya kwigisha amateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Bishop Rucyahana asobanura ko nta bihaza byerera umunsi umwe ubu batangiye kubiba hakaba hari gusarurwa bimwe ibindi bikongera bikabibwa.

Avuga ko mbere izo gahunda zo kwigisha abarimu ku mateka ya Jenoside zari zitaratangira ariko ubu birimo gukorwa. Yagize ati: “Ubu turimo kwigisha abarimu, ni abasore bakiri bato b’imyaka 25-30 batazi amateka. Kugira ngo bayigishe batayazi byabaye ingorane twagombaga kubanza kubigisha na Minisiteri y’Uburezi ikabanza ikabigiramo uruhare, hakabaho gukora imfashanyigisho y’ayo mateka yerekeranye na Jenoside bikigishwa abarimu”.

Bishop Rucyahana atangaza ko barimo gukora ingamba z’ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi, ibiganiro hagati y’abana n’abarimu, mu muryango ubwawo kugira ngo nawo umenye ayo mateka n’aho Abanyarwanda bava, basobanukirwe aho byagiye bigorekwa, bityo babashe kubisubiza mu buryo no mu kerekezo.

Akomeza avuga ko hakiri urugendo rugomba gukorwa rutari urw’umunsi umwe, ahubwo hakiri urugendo rwo gukira no kujya mu kerekezo nyacyo.

Agira ati: “Ibikenewe ni uko umwarimu asabwa gufatanya n’umubyeyi mu buryo bwo kwiga amateka no kumenya amateka. Kuri ubu hari n’ababyeyi bafite abana batoya biga amateka ariko n’ababyeyi batayazi. Icyo gihe na bo turabigisha binyuze mu midugudu, mu nteko z’abaturage aho hose hakigishwayo amateka y’Abanyarwanda, hakagira ingamba n’ibitekerezo kandi hakaba ibiganiro mpaka hagati y’abaturage b’u Rwanda ku byerekeranye n’amateka ukabareka bakavuga ibyo bazi hanyuma ukabereka ibyo bakwiye kumenya. Muri make turacyafite urugendo rwo kwigisha kandi rutureba twese buri wese akabigiramo uruhare”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidele wari witabiriye ibi biganiro, na we yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko intego nyamukuru yayo ari ukomora ibikomere kugira ngo habeho no gukemura ikibazo k’ihungabana. Yizeza ko ibyo biganiro bizakomeza gukorwa ariko mu buryo bwimbitse.

Yavuze ko ingamba zihari ari uko bizagenda binakorwa binyuze mu matsinda mato ariko yegeranye kugira ngo byinjire mu buzima bw’abaturage buhoraho bwa buri munsi.

Ndayisaba na we yanagize icyo agaragaza ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko imwe mu mbogamizi ihari yigaragariza ku bantu bafite inyota y’ubutegetsi usanga bakoresha iturufu y’amoko ku nyungu zabo bwite n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo bakomeza kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Gusa avuga ko hashyirwaho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya kandi zigomba gukomeza. Ati: “Iyo urebye kamere ya Jenoside ubwayo, ingengabitekerezo yayo, ipfobya n’ihakana bifata igihe kirekire kuko unabirebeye n’ahandi zabaye ubona bigishyiditse kandi hashize ibisekuru byinshi. Ku Rwanda nabwo ubona hari n’abanyamahanga bagitewe ipfunwe n’uruhare bayigizemo mu kuyishyigikira ubona harimo imbaraga nyinshi kandi bikongera ubukana mu kuyihakana no kuyipfobya. Icyo bisaba Abanyarwanda bariho ubu ngubu, ni ugutoza abana bacu kuyirwanya, kwitegura urugamba rw’igihe kirekire kuko bitarangira mu gisekuru kimwe”.

Komisiyo ya Sena isobanura ko nyuma y’uko NURC isubiza ibibazo yabajijwe haba mu nyandiko no mu biganiro, komisiyo ya Sena igiye kubishyira hamwe igategura raporo y’agateganyo ikazongera guhura ireba ko ibyaganiriweho byose birimo, nyuma hakazakorwa indi igaragazamo n’imyanzuro yazafasha NURC kugira ngo ibyo Sena ibona bikwiye gushyirwa mu bikorwa bibe byatangazwa mu myanzuro Sena izatanga.

Nyuma y’iyo raporo kandi Komisiyo ya Sena nayo igomba kuyishyikiriza biro ya Sena ikayisesengura hanyuma ikazabona gushyikirizwa Inteko ihuza Abasenateri bose nabwo ikagarurwa kuri Komisiyo ya NURC ngo ibone uko ishyira imyanzuro irimo mu bikorwa.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.