19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye 2020/2021

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 14-10-2020 saa 04:18:46

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye aho bazatangira kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020 ndetse hakaba n’abazatangira ku itariki ya 23 Ugushyingo nk’uko ingengabihe y’amashuri iteganyijwe ibigaragaza.

Ni nyuma y’uko amasomo yahagaritswe hagati mu kwezi kwa Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira rigaragaza ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hazatangira igihembwe cya kabiri, hatangire abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu.

Abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5) n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3).

Ikiciro cy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020, kirimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa kane ndetse n’abanyeshuri biga mu yisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane.

Kuri aba banyeshuri bose bazaba batangiye amasomo ku itariki ya 02 n’iya 23 Ugushyingo bazayasoza ku itariki ya 2 Mata 2021. Ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri, kizatangira ku itariki ya 03 -15 Mata 2021.

Igihembwe cya gatatu, kizatangira ku itariki ya 19 Mata 2021, haziga abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu myaka ya 4-6 (P4-P6), Abo mu yisumbuye kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu (S1-S6), abiga mu Nderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3), n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5). Icyo gihembwe kizasoza ku itariki ya 9 Nyakanga 2021.

Ikizami gisoza amashuri abanza kizakorwa guhera ku itariki ya 12-14 Nyakanga 2021 naho mu kiciro rusange n’amashuri yisumbuye ibizami bitangire ku itariki ya 20- 30 Nyakanga 2021.

Igihe ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) n’ay’inshuke bizatangirira kizatangazwa.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

6 Comments on “Ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye 2020/2021”

  1. 1)Nkabanye Shuri Bamugaye Niki Bateganyirijwe Murwego Rwokwirinda Icyorezo Cya Covid 19.

    2)Muturebere Mukigo Cya Es Kigoma Mu Karere Karuhango,Koganda Yokwirinda Covid 19,haricyo Bakoze.Ku Kujyitanda Kimwe Hasi Nohejuru Harara Abana 4, Ubyo Baguye Uburyamo Mutubarize.

    Umutekano Wange Nijyenzi Kuko Niho Niga.

  2. Ndi umwe mubanyeshuri basabye kwiga muri kaminuza y’urwanda 2020-2021. Ni mutubarize badutangarize ibigo tumenye aho amahirwe yacu ari. murakoze cyane.

  3. mutubarize , igihe cy’itangira cya abanyeshuri basigaye ba kaminuza y1 na y2 hazabeho kugira igihe cyo kwitegura gusubira ku ishuri . murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.