21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka iri mu byiciro

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 21-02-2021 saa 22:57:55
Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagaragaje uko uyu mwaka uhagaze mu birebana n'ingengabihe y'amashuri

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko bitewe n’uburyo icyorezo cya Covid-19 kihinduranya byatumye ingengabihe y’amashuri nayo igira ikibazo ku buryo imyaka y’amashuri yagiye itangira mu byiciro bikaba bitoroshye ko ingengabihe yaba imwe.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Dr. Uwamariya yagize ati “Icyo kibazo natwe tumaze igihe tucyibaza, ku mashuri abanza n’ayisumbuye turabona tuzabishobora. Igice kimwe cyatangiye muri 2020, ubwo bizaba 2020/2021, ariko igice kimwe cy’ay’icyiciro cya mbere cy’abanza n’ay’inshuke ubwo ni umwaka wa 2021/2022. Ni imyaka ivangavanze.”

Kuba ingengabihe igaragaramo ikibazo ni uko bitewe na Covid-19 amashuri yahagaritswe muri Werurwe 2020 kugira ngo mu gihe icyorezo cyaba kigenje make amasomo asubukurwe. Ntibyashobotse kuko hashize amezi arenga arindwi.

Imibare y’abandura n’abahitanwaga na Covid-19 yaragabanyutse, biba ngombwa ko amashuri asubukura mu byiciro, aho bwa mbere yasubukuye ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, nyuma 23 Ugushyingo nyuma za kaminuza nazo zigasubukura amasomo, ariko icyiciro cy’amashuri abanza n’ay’inshuke bo bagumye mu rugo.

Mu gihe ibyiciro byari bitarasubukura amasomo byagombaga gutangira ku itariki 18 Mutarama 2021, ntibyakunze kuko imibare y’abandura n’abahitanwaga na Covid-19 yari yazamutse bituma batajya ku ishuri ndetse ayo mu Mujyi wa Kigali arongera arafunga.

Ibyo byatumye ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2019/2020, wakabaye wararangiye muri Nzeri 2020, hagatangira undi wa 2020/2021, wagombaga kuba waratangiye muri Mutarama 2021 bidakunda. Ibyo bikomeza gutuma n’ubundi amasomo asubukurwa mu byiciro ku buryo ndetse binagoye kuba ingengabihe yaba imwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagize ati “Twifuzaga ko tugize amahirwe, amashuri atazongera gufunga kuko noneho byahita bihinduka ibindi bindi tutabasha gusobanura.”

Yongeyeho ko ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ubu turi mu mwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye 2020/2021 ariko imyaka 3 y’amashuri abanza n’amashuri y’inshuke ni 2021. Icyifuzo ni uko hatakongera kubaho gufunga.  Ibyiciro bitigeze bihagarara bizageza mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Naho icyiciro kigiye gutangira ku ya 23 Gashyantare bazageza mu mpera z’ukwa 9 ku buryo umwaka utaka twatangirana n’ukwezi kwa 10 uyu mwaka.

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Tugize umugisha ntihagire icyongera kubicamo birashoboka ko umwaka utaha wazatangira mu kwezi k’Ukwakira 2021. Ku mashuri makuru na Kaminuza ubu hari abarimo kurangiza umwaka wa 2019/2020 muri uku kwa 2, bakazahita batangira  undi mwaka muri Werurwe ukitwa umwaka wa 2021.”

Abana bo mu mashuri y’inshuke bazatangira ku itariki ya 23 Gashyantare 2021

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka iri mu byiciro”

  1. Kuba abanyeshuri barasubiye Ku ishuri nibyiza ariko hari ikibazo cyokubura abarimu bokwigisha amasomo muri secondary . urugero (geography history,,,,,,,) muzatubarize minister impamvu batagiha akazi abarimu bafiteA0 .Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.