21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ingaruka za COVID-19 zibasiye abagore- Jeannette Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-03-2021 saa 11:50:22
Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw'abagore n'abakobwa mu rugamba rwo guhangana na COVID-19

Nyuma y’igihe kirenga umwaka, icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ingaruka zikomeye zitari zitezwe ku mibereho y’abatuye Isi muri rusange, ku rwego rw’ubukungu, bitewe n’uko cyateye ibihugu guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibmumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ibyo byatumye miliyoni z’abantu zigwa mu byago by’ubukene bukabije ku Isi yose, mu gihe n’umubare w’abahura n’ibibazo by’imirire mibi ukomeza kwiyongera.

Ubushomeri bwariyongereye bitewe n’imirimo myinshi yagiye ihagarikwa bikarangira n’abakoresha benshi bagiye bagabanya abakozi kugira ngo basigarane abo bashobora guhemba no kugenera ibyangombwa byose bemererwa n’amategeko.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore n’abakobwa ari bo bagerwaho n’izo ngaruka cyane kurusha bagenzi babo n’abagabo n’abahungu, ashimangira ko ari na bo bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 bitewe n’inshingano basangiye zo kwita ku miryango no kuba bari mu bajya ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’icyo cyorezo.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 5 ya GEWAL (Gender Equality, Wellness And Leadership Summit), itegurwa n’Umuryango “Motsepe Foundation” ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, imibereho myiza n’ubuyobozi.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ikaba yibanze ku ruhare rw’abagore mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Dr. Precious Moloi Motsepe, washinze Umuryango Motsepe Foundation uteza imbere imibereho myiza kuri bose muri icyo gihugu, binyuze muri gahunda ngengabitekerezo nyafurika yitwa “Ubuntu”.

Yakomeje agaragaza ko ingorane zigenda zigaragara mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu burezi, zagiye zigira ingaruka ku bagore cyane kurusha bagenzi babo b’igitsina gabo.

Ati: “Abagore muri rusange, ugereranyije n’abagabo, basigaye inyuma mu bijyanye n’ubukungu, kubera ko abenshi bagiye babura amahirwe y’akazi n’ajyanye n’iterambere ry’ubukungu, kugira ngo bagire icyo bakora ku nshingano z’urugo zarushagaho kwiyongera.”

Jeannette Kagame yashimangiye ko hari umutwaro COVID-19 yikoreje abagore n’abakobwa ariko na none byanagaragaye ko bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ingaruka zayo.

ABagore bakomeje kugira uruhare rukomeyemu guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo

Abagore bagaragaje ko bashoboye, urugero rw’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zihariye ku bagore n’abakobwa bagaragaje ko bashoboye, cyane ko bagira n’uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Yavuze ko mu Rwanda, hashize igihe kinini abagore bagaragaza mu bihe bitandukanye ko bashoboye, ndetse ko bagoboka cyane mu bihe by’amage n’ibindi bihe byose bitabajwe.

Yakomeje agira ati: “Igihugu cyanjye cyasobanukiwe ko, mu bihe by’amage n’igihe byabaye ngombwa, Abanyarwandakazi bagaragaje ko bashoboye bidasubirwaho. Imibare ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza ko abagore n’abakobwa bari bagize hejuru ya 80% by’abarokotse mu Rwanda.”

Byatumye bahagurukana ubutwari mu kuziba icyuho cyari gihari mu buyobozi, bityo ku bufatanye n’imiryango y’abagore, sosiyete sivile, abanyamategeko batora amategeko yimakaza iterambere ry’umugore kurusha ahandi hose ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati: “Nishimiye kubamenyesha ko guhera mu mwaka wa 2003, u Rwanda rwakomeje kugira umubare uri hejuru w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ugereranyije n’ahandi ku Isi. Kuri ubu abagore bagize 61.3% by’Abadepite. Nanone kandi 53.3% by’imyanya y’abagize Guverinoma yicawemo n’abagore.”

Yakomeje avuga ko umuco nyarwanda n’ibyo Abanyarwanda babaga biteze ku bagore byahindutse, kuko ubu umugore atakiri muberarugo gusa ahubwo asohoka akajya mu nzego zifata ibyemezo.

Ati: “Uyu munsi kubona abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, byahaye abagore n’abakobwa icyizere n’ishema mu gihe tuzirikana ko inyuma y’abo bagore biteje imbere hari abagabo bafungutse mu mutwe kandi batikubira, barenze amahame ashingiye ku muco akenshi yabuzaga abagore gutera imbere.”

Kubona uburenganzira mu Rwanda ntibyasabye imyigaragambyo

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko ukuri guhari mu Rwanda ari uko uburenganzira bw’abagore n’abakobwa butabonetse nyuma yo kuyoboka imihanda barwanira kubona uburenganzira bwabo.

Yavuze ko ahubwo ibyo byaturutse ku kirere cyiza giha agaciro umugore cyajyanye no kubahiriza amategeko nk’umusaruro w’imiyoborere myiza, nk’uko byashimangiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wagize ati: “Ntidushobora kuvuga ko turi mu rugendo rw’iterambere rirambye rigamije guhindura u Rwanda, mu gihe dusiga inyuma abagore barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo hari ibyagezweho bishimishije, guhindura imyumvire y’abahezanguni atari ikintu gikorwa ijoro rimwe kigahita kirangira, ndetse ngo impinduka z’uburinganire mu miryango ntiragenda ku muvuduko umwe na gahunda za Leta zo kubuteza imbere.

Ati: “Ububasha umugore yagira mu ruhame uko bwaba bungana kose, bushobora kuburizwamo akigera ku muryango w’iwe mu rugo. Bityo dukwiye kwibaza intambwe yakurikira mu gushyigikira impinduramatwara ku buringanire, mu miryango yacu. Ni gute twakorana n’abagabo n’abahungu, mu kwimakaza amahame y’uburinganire kuva mu myaka yo hasi? Ni gute ababyeyi, abarimu n’abakuriye imiryango bakwiye kwitwara ku myumvire y’uburinganire ikibangamiye impinduka zikwiye mu miryango yacu, n’umuryango mugari?”

Madamu Jeannette Kagame yikije amagambo yavuzwe na Nelson Mandela ati: “Ni umugore wihariye ushobora guhindura Isi, akayigira ahantu heza ho gutura.” Yasabye abagore n’abakobwa kugendera kuri iyo myumvire bakarushaho gukora cyane, by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko nubwo umwaka ushize wongereye ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, nta kigomba gukuraho gukomeza guhangana na bwo, asaba abagabo kwimakaza amahame ya gahunda ya “HeforShe” ari na ko bakomeza kubaka urugendo rwo kwikura mu ngorane za COVID-19.

Yasabye buri wese kutirengagiza amasomo yigiye kuri COVID-19, mu guharanira ko abagore n’abakobwa bakoresha imbaraga zabo zose mu iterambere ry’ingo, iry’ibihugu ndetse n’Isi muri rusange.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.