22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Inganzo Ngari izaririmba mu birori bisoza Nyampinga w’u Rwanda 2020

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 14-02-2020 saa 13:48:14
Inganzo Ngari n'Itorero ribaye ubukombe mu mbyino gakondo

Itorero Inganzo Ngari ry’imbyino gakondo, ni ryo rizataramira abazitabira ibirori bikomeye byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan umaranye umwaka ikamba.

Itorero Inganzo Ngari rimaze imyaka irenga cumi n’itatu ryubakiye ku mbyino gakondo n’imikorongiro itandukanye, rikaba rimaze kuba ubukombe  mu gukora ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Mu 2018 bakoze igitaramo cy’uburyohe cyaranzwe n’ibyishimo bisa byazamuwe n’umukino ‘Urwamazimpaka’ wubakiye ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho.

Muri Mata 2019 bataramye mu iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ryahuje abanyafurika baba muri Amerika rizwi nka Africa Dance Festival.

Bazasusurutsa ibirori byo guhitamo Miss Rwanda 2020 bizaba ku wa 22 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kwinjira muri ibi birori mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza ‘Table’ 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’ ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe ‘Regural’.

Bavuze kandi ko kugura itike ku munsi w’ibi birori ari 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020; kuri internet no kuri telefone. Kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1 525.

Bamaze iminsi itanu mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera. Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye, bakora siporo ndetse bagatemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Abakobwa 20 bategerejwemo uzaba Miss Rwanda 2020

Abakobwa 10 nibo bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma barimo umwe uzaba watambutse kubera amajwi y’abaturage.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.