Ingabo z’u Rwanda zatangiye umwaka wo gutanga amaraso

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-01-2021 saa 19:35:41
Ingabo z'u Rwanda zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bwinshi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) batangije gahunda izamara umwaka y’igikorwa cyo gutanga amaraso yifashishwa mu gutabara indembe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, icyo gikorwa cyahereye ku basirikari baba mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, ahatanzwe amasashe 273 y’amaraso.

Bamurange Jeanne, umuganga wari uhagarariye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (RBC/NCBT) bafashije abasirikare gutanga amaraso, yishimiye uko Ingabo z’u Rwanda zakiriye neza icyo gikorwa cy’ubutabazi cyo gutanga ubuzima, bakitabira ari benshi mu buryo batari babyiteze.

Yagize ati: “Birashimishije cyane kubona umurava w’abasirikare. Baje ari umubare munini, bafite ubushake, batanga amaraso. Ibi bintu bitera imbaraga kandi batanze urugero rwiza ku muryango nyarwanda. RDF ni umufatanyabikorwa w’umwizerwa muri iki gikorwa.”

Umwe muri ba Ofisiye bitabiriye icyo gikorwa Maj. Joseph Mustafa, amaze gutanga amaraso yagize ati: “Iki ni kimwe mu bikorwa by’ubumuntu kigamije gutabara ubuzima, ni igikorwa cy’ubugiraneza kandi abantu bagomba kumva ko buri wese ashobora gukenera amaraso biturutse ku burwayi cyangwa  ibikomere bikomeye byaterwa n’impanuka n’izindi mpamvu.”

Igikorwa cyo gutanga amaraso mu Ngabo z’u Rwanda cyatangiye uyu munsi kizakomeza mu mwaka wose, aho abasirikare babishaka bose bazahabwa amahirwe yo kuyatanga mu byiciro bakoreramo n’aho baherereye hose mu Gihugu.

Ku bufatanye na RDF, RBC yahereye mu mwaka wa 2013 ikusanya amaraso yo gutabara indembe mu bigo bya gisirikare bitandukanye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Ingabo z’u Rwanda zatangiye umwaka wo gutanga amaraso”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.