27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ingabo z’Amerika zongerewe ububasha bwo gukorera mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 28-05-2020 saa 14:29:27

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, Leta y’u Rwanda yasinyanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) amasezerano agenga imikorere y’Ingabo z’Amerika ziri ku butaka bw’u Rwanda, yangera ingingo ku yari asanzweho aheruka gusinywa mu mwaka wa 2005.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zikorana n’ibihugu bitandukanye ku Isi mu gusinya amasezerano agenga Ingabo za USA mu gihe ziri muri ibyo bihugu, ari yo yiswe “Status of Forces Agreements (SOFAs)”.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ayo masezerano hagati y’u Rwanda na USA yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent  ndetse na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter H. Vrooman.

Uwo muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Maj. Gen.  Murasira Albert, Ambasaderi Kavaruganda Guillaume ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo Maj Gen Safari Ferdinand.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Dr. Biruta Vincent,  yatangaje ko ayo masezerano agamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagize ati: “Amasezerano yasinywe uyu munsi ni magari kurusha ayasinywe mu 2005, akaba akubiyemo amabwiriza agenga Ingabo za USA ziri ku butaka bw’u Rwanda by’agateganyo; bari mu ruzinduko, mu myitozo ya gisirikare, ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi bikorwa byumvikanyweho.”

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yongeyeho ati: “Isinywa ry’aya masezerano ni indi ntambwe ishimangira ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byombi bigaragara ko bwaniyongereye cyane, urugero rwa hafi ni urw’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda na Leta ya Nebraska mu Kuboza 2019.”

Uhereye ibumoso ni Minisitiri w’Ububanyi n;’Amahanga Dr. Biruta, Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman na Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Murasira Albert

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda itangaza ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rufitanye imikoranire myiza mu bya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri rusange, SOFAs ni amasezerano akorwa hagati y’Amerika n’igihugu kimwe cyangwa byinshi yerekana imiterere n’imikorere y’Ingabo zazo mu mahanga, n’uburyo amategeko y’ibyo bihugu ashobora gukoreshwa kuri abo bakozi b’abanyamahanga.

Bivuze ko igihugu kiyasinye kiba kemereye ingabo za USA kuhakorera zifite n’amabwirizwa ngenderwaho mu butumwa bwazo, ariko ntibiba bivuze ko zije gucunga umutekano wa cyo.

Akenshi ayo masezerano SOFAs asinywa mu rwego rw’ubufatanye mu bya gisirikare hagamijwe gucunga umutekano, hibandwa ku burenganzira ingabo z’Amerika zifite mu gihugu cyazakiriye mu bijyanye no gucunga umutakano by’igihe gito cyangwa mu buryo bwagutse.

Minisitiri Biruta na Ambasaderi Vrooman bashyira umukono ku masezerano

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.