24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Indirimbo “Sakata” ya S/Maj. Robert, umumararungu mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 11-08-2020 saa 11:32:30

Umuhanzi akaba n’umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Sergeant Major (S/M) Kabera Robert, aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sakata’, avuga ko yayituye abakunda indirimbo zibyinitse.

Abenshi  bamushimiye ko yakoze indirimo ibafasha kwidagadura no gushira irungu, cyane cyane  ku bayireba cyangwa bakayumva bari mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

S/Major Robert yamenyekanye mu muziki nyarwanda ubwo yari akiri ku ipeti rya Sergeant, bituma akomeza kumenyerwa nka Sergeant Robert.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko nubwo biba bitoroshye kubera gahunda z’akazi, ariko anyuzamo akajya muri studio iyo abonye akanya agakora indirimbo mu rwego rwo kumara irungu abakunda ibihangano bye.

Yagize ati: “Urabizi kubera aka kazi ntabwo umwanya wa studio ukunze kuboneka cyane, ariko ku bwo gukunda umuziki umuntu akanyuzamo akagenera abafana indirimbo nshya, akaboneraho n’akanya ko kuruhura ubwonko. ”

Indirimbo ‘Sakata’ ni indirimbo yageneye abakunda indirimbo ze, by’umwihariko abakunda gutigisa umubyimba dore ko ari indirimbo ibyinitse. Ati: “Sakata n’ijambo risobanuye ‘Gutsibura’ nkaba narayikoreye abakunda kubyina; urebye ikubiyemo ubutumwa butanga morale.”

Uyu muhanzi wari umaze iminsi atumvikana mu ruhando rwa muzika ku mpamvu avuga ko ziterwa n’umwanya muke ahanini kubera akazi, yakoze iyi ndirimbo nyuma y’indi yise “Heal the Universe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Yverry, Yvan Mpano, Alyn Sano, Amg the Black, P Fla ndetse n’umuhanzi Sintex.

S/Major Robert yamenyekanye mu myaka yo hambere, aririmba ku giti ke, ariko akajya anyuzamo agafatanya na Army Jazz Band, aho baririmbye indirimbo zitandukanye inyinshi zikunda kwifashishwa mu bikorwa by’Ingabo z’Igihugu.

Uyu muhanzi wamenyekanye kandi aririmba indirimbo yise “Serious”, n’izindi nka “Weekend”. S/Major Robert ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite indirimbo nyinshi, dore ko ubu agize indirimbo zirenga 60 yakoze wenyine, n’izindi zirenga 30 yakoranye na Army Jazz Band.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Indirimbo “Sakata” ya S/Maj. Robert, umumararungu mu bihe bya COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.