27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda igiye kujya ihembwa Miliyoni 2

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 10-10-2019 saa 07:25:08
Rwema Dennis uri mubari gutegura iri rushanwa

Mu Rwanda haje irushanwa rishya ryitwa ‘Muzika Nyarwanda Ipande’ aho bazajya bahemba indirimbo eshatu za mbere zizajya zitorwa n’abafana mugihe cy’amezi atatu, iyabaye iya mbere izajya ahabwa miliyoni ebyiri.

‘Muzika Nyarwanda Ipande’ ni irushanwa rishya rigamije guhesha agaciro ibihangano nyarwanda nk’uko byatangajwe n’abaritegura bifuza gushyira umuziki nyarwanda ku rundi rwego.

Rwema Dennis uri mu bategura iri rushanwa yavuze ko bajya gutekereza iki gikorwa barebye kubyo umuziki nyarwanda ukeneye mu rwego rwo gukomeza kuwubyaza umusaruro ngo ugire akamaro umarira abawukora.

Yagize ati, “Umuziki nyarwanda ukeneye ibikorwa bituma utunga ba nyirawo birushijeho ariyo mpamvu twatekereje uyu mushinga kugirango natwe tugire umusanzu dutanga.”

Nk’uko byasobanuwe ngo bazajya bahitamo indirimbo zatanzwe n’abahanzi binyuze ku rubuga rwabo rwa www.mni.rw, Izo ndirimbo zizajya zitorwa n’abafana.

Gutora bizajya bitwara amafaranga 50 uko indirimbo izajya itorwa kenshi nibyo bizajya biyiha amahirwe yo gutsinda.

Gutora izo ndirimbo bizajya bitwara amezi atatu hahite habaho igitaramo cyo guhemba abatsinze ariko kigamije no guhuza abahanzi n’abafana ngo basabane.

Uko umufana atoye indirimbo y’umuhanzi akunda bakamukata amafaranga ngo ayo yinjije nyiri iyo ndirimbo azajya abonaho inyungu ya 60% bagendeye ku mafaranga yatanzwe bamutora.

Indirimbo ya mbere nyirayo azajya ahabwa miliyoni ebyiri, iya kabiri bamuhe ibihumbi 700frw naho iya gatatu bamuhe ibihumbi 300frw.

Kugira ngo umuhanzi ahatane ni we uzajya yikorera konti ku rubuga rwa ‘Muzika Nyarwanda Ipande’ nyuma agahitamo indirimbo ashaka ko ihatana mu zikunzwe.

Umuhanzi azajya akora ibyo ababishinzwe babisuzume barebe koko niba ari indirimbo ye bagendeye ku byangombwa azatanga mu rwego rwo kwirinda abashobora kwiyitirira ibihangano by’undi.

Kwiyandikisha ku bahanzi byatangiranye n’uku kwezi cumi.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

One Comment on “Indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda igiye kujya ihembwa Miliyoni 2”

  1. Nigute narakwirikiranye ikiganiro cawe na Irene
    Imigambi yawe ndayitahura très bien soo nashaka kumenya Nimba ushobora kwemera numurundi
    Merci

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.