20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Asiimwe Rebecca, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburyo ihame ry’uburinganire ryinjizwa muri gahunda z’iterambere mu nzego zitandukanye muri GMO ( Foto R James)

Imyumvire ku isonga mu bibangamiye ‘Gender’

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 16-02-2018 saa 06:49:06

Bamwe mu baturage harimo na bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bavuga ko batarasobanukirwa n’ijambo ‘gender’ icyo ari cyo. Hari n’abifuza ko iri jambo ryashakirwa ijambo ry’ikinyarwanda.

Asiimwe Rebecca, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburyo ihame ry’uburinganire ryinjizwa muri gahunda z’iterambere mu nzego zitandukanye muri GMO ( Foto R James)

Mukarukundo Domina, umuturage wo mu karere ka Kicukiro avuga ko iyo bavuze ‘gender’ avuga ko iri jambo ataryumva neza ndetse yifuza ko ryashakirwa inyito mu rurimi rw’Ikinyarwanda ryo rikajya rishyirwa mu dukubo.

Kamanzi Nepomuscene utuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro we avuga ko iyo bavuze ‘gender ahita yumva abagore.

Asiimwe Rebecca, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburyo ihame ry’uburinganire ryinjizwa muri gahunda z’iterambere mu nzego zitandukanye mu rwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO)  asobanura ko kugeza ubu imyumvire iri kuri bamwe mu  bagore no ku bagabo  ari imbogamizi kuri ‘gender’ kuko hari ukuntu babyumva ukundi kuntu.

Ati:“Ihame ry’uburinganire nta bwo ari uguhangana kw’abashakanye ahubwo ni ukuzuzanya bakajya inama y’icyakorwa giteza imbere umuryango kuko iterambere rihera ku muryango.”

Umuco na wo ngo uracyazitira. Agaruka ku kuntu hari ubwo umukobwa aba ari we urusha ubushobozi umuhungu ariko bigasabwa ko umuhungu ari we ukwa. Nyamara ngo ibi ntaho byanditse kuko umuco ukura.

Nubwo bimeze bitya, ngo hakorwa byinshi kugira ngo buri wese asobanukirwe  ndetse ngo intambwe imaze guterwa ni nini.

Yasobanuye n’impamvu igihugu cyahisemo kugendera kuri Gender, agira ati “Gender ni  isura umuntu ahabwa iyo yavukiye muri sosiyete bitewe nuko yavutse ari  umuhungu cyangwa se umukobwa hanyuma iyo sosiyete bitewe n’ukuntu umuntu yavutse hari imirimo imugenera atari ukuvuga ngo ntayishoboye ahubwo ari ukubera ko yavutse kandi hakaba hari n’imyitwarire agomba kugira kubera uko yavutse.”

Gusa, ngo Gender ntigarukira ku mirimo n’imibanire y’abagore n’abagabo gusa ahubwo  ireba n’imiterere y’ubutegetsi muri iyo mibanire. Ese abashakanye uburyo babanye ni nde ufata ibyemezo.

Yungamo ati “Gender yemera ko abagore n’abagabo batandukanye ku mubiri kandi nta kibazo gihari, ikibazo ni uko byaba urwitwazo rwo kuzana ubusumbane n’akarengane, gender yemera ko dutandukanye ku mubiri ku buryo tuvuka ariko ntibyaba urwitwazo ngo nkubangamire cyangwa wowe umbangamire.”

Avuga ko Gender itandukanye n’igitsina kuko igitsina ari  karemano. Umuntu avuka ari umugabo cyangwa umugore mu gihe gender  ari  isura, inshingano bishingiye ku muntu. Ati “ Gender irahinduka ku mpamvu zitandkanye, mu gihe igitsina kidahinduka.  Gender iratozwa, bitewe n’umuco w’ahantu runaka, ihinduka bitewe n’akarere.”

Uretse ibi, ngo hari itandukaniro mu buryo  bw’isura umuntu yambikwa amaze kuvuka, hari inshingano umuntu ahabwa na sosiyete , hari inshingano z’umugabo hakaba n’iz’umugore.

Yagize ati “Kera baravugaga ngo amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe, ariko ntibyari byo. Inshingano na zo zarahindutse, umugore ashobora gukora byose byamuteza imbere ndetse n’igihugu. Ikindi cyahindutse kandi kinashimishije n’izungura. Kera hazunguraga umuhungu gusa ariko umukobwa duhereye no ku nka yakowe ntagire icyo abona. Ubu ibi bimaze guhinduka  kandi  biri ku rugero rushimishije.”

Aha niho ahera avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ihame ry’imiyoborere myiza, idaheza  ndetse ngo ni nayo demokarasi.

Yagize ati “Itegeko Nshinga harimo amahame y’ingenzi yo kudaheza, hakabamo n’ihame ry’uburinganire kugira ngo igihugu gitere imbere ni uko abagabo n’abagore bibona mu iterambere rirambye kandi ryihuse.”

Avuga ko hari amwe mu mategeko yashoboraga kuba abangamiye uburenganzira bwa bamwe mu banyarwanda, icyakora, ngo ayo mategeko byabaye ngombwa ko avugururwa.

Akomeza avuga ko ‘Gender’ ikenewe mu buzima bwose umuntu abamo haherewe mu muryango,  aho umuntu akora, mu madini n’amatorero hakaba  iterambere ridaheza. Yibutsa ko igihe hakorwa igenamigambi  hakwiye kwitabwaho ihame ry’uburinganire.

Ku birebana na bamwe bacyumva ijambo ‘gender’ nk’abagore, avuga ko ari igihe cyo gutandukana n’iyi myumvire igice kimwe cya sosiyete nyarwanda cyari cyarahejwe,  none kuri ubu kugira ngo Abanyarwanda bose bagere ku iterambere ngo byasabye kuzamura ba bandi bari barahejwe ari yo mpamvu hashyizwe ingufu mu kuzamura abagore  kuko byari ngombwa.

Kuri ubu, GMO ngo ishyize imbaraga mu kugenzura uko ihame ry’uburinganire ririmo gushyirwa mu bikorwa muri  porogaramu zitandukanye, inzego za Leta, abikorera n’ahandi harebwa ko  nta muntu uhezwa.

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *