21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Imyiteguro yo gusubukura amashuri muri Kigali ihagaze neza

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 22-02-2021 saa 16:25:20
Abanyeshuri biteguye gusubukura amasomo

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko ‘Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura’. Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’ibyumweru bitandatu ayo mu Mujyi wa Kigali yari amaze afunze bitewe n’imiterere ya COVID-19.

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azatangira ejo ku wa Kabiri taliki 23 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine gusa hatangajwe ko amashuri yongeye gufungura.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yatangaje ko nta kibazo kuko ari ababyeyi kimwe n’abarezi n’Inzego z’ibanze bose biteguye, kugira ngo abana babashe kwiga kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati: “Tujya guhagarika amashuri ku wa 17 Mutarama, hari hashize ibyumweru bitatu dutangaje ko bazatangira, bivuze ngo ari amashuri yose yari yiteguye ndetse n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri. Igisabwa ubu ni abayobozi b’amashuri bajya ku mashuri bagakora amasuku biteguye ko abana batangira kwiga.

Ni nko kwibutsa ariko cyane cyane ari ababyeyi, abarezi n’abandi bose bireba natwe ubwacu turiteguye ku buryo twumva nta kibazo kizabaho.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku bijyanye n’abarimu bakomeje gushyirwa mu myanya kuko ubu hamaze gushyirwa mu myanya abarimu bagera mu 24 000.

Yavuze ko ku italiki ya 1 Ukuboza 2020, hashyizwe mu kazi abasaga 7000 ndetse muri Mutarama hasohoka urundi rutonde ruriho abarimu 17 000 nabo bagombaga gushyirwa mu myanya.

Dr Uwamariya ati “Iyo urebye abo barimu barenze 1/3 cy’abarimu twari dusanzwe dufite. Muri iri tangira twizeye ko abana batazagira ikibazo cy’abarimu kubera ko ibihumbi birenga 24 byagiye mu kazi.”

Ikindi kandi ni uko ibyumba by’amashuri hamaze kubakwa 92% y’ibyari bikenewe.

Ku ruhande rw’Inzego z’ibanze mu burezi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Hon. Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abayobozi b’Inzego z’ibanze na bo biteguye gufatanya n’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo abana bose basubire mu mashuri.

Yagize ati “Ababyeyi bo basaga nk’abarambiwe ariko bariteguye, icyo twakoze muri iki gihe cyose ni igikorwa Inzego z’ibanze zimazemo nk’umwaka, tugerageza ngo n’abana bo mu muhanda bazajye mu miryango amashuri nafungura bajyanwe mu mashuri.”

Kujyana umwana ku ishuri ni inshingano, abantu bose bakaba bakangurirwa kongera kohereza abana mu ishuri kimwe n’abagejeje igihe cyo gutangira bakabatangiza.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.