Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 weeks ago

 
 

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona ukuntu umubiri we uhinduka bimutera kuruka.

Uyu mukambwe w’imyaka 69 avuga ko mu buzima bwe nta na rimwe yigeze yishimira umubiri we kandi ko afite ingeso yo kutiyakira no kutigirira icyizere.

JPEG - 41 kb
Ngo karahanyuze, kera Schwarzenegger yari afite umubiri uteye amabengeza

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’abanywi b’itabi, Cigar Aficionado, yavuze ko ibintu byarushijeho kumukomerana muri iyi myaka ya nyuma kuko agenda arushaho gusaza bikamutera ubwoba.

Ati “Iyo nirebye mu ndorerwamo ndaruka. Na kera nkifite umubiri mwiza narinenaga. Nigeze guhabwa igihembo cy’ubwiza cya Mr. Olympia maze nireba mu ndorerwamo ndibaza nti ‘ni gute uyu mwanda wahawe igihembo’?”

JPEG - 66.3 kb
Ahangayikishijwe n’uburyo ari gusaza

Gushaka kurushaho kugira umubiri mwiza ngo nibyo byatumye agira umurava wo gukora siporo cyane.

Ati “Niburira icyizere ariko nkora imyitozo cyane , uko ukora imyitozo myinshi ni nako ugaragara neza ukagenda wigarurira icyizere gahoro gahoro.”



Schwarzenegger asobanura ko kuba buri gihe yumva ko hari ikitagenda ku mubiri we no mu buzima bwe ari byo byatumye arushaho gukora, bimugira icyamamare muri sinema no muri politiki dore ko yabaye guverineri wa leta ya California kuva mu 2003 kugeza muri 2011.

Yakomeje ati “ Buri gihe nabonaga hari ikitagenda ku mubiri wanjye! Nabonaga ibintu nka miliyoni bitameze neza bigatuma mpora njya muri gym.”



Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime nka Terminator, Total Recall, Predator n’izindi, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 300 z’amadorali.

Mu minsi ishize gukora imyitozo cyane yirinda gusaza imburagihe byatumye avunika kuguru kw’iburyo.



 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.