2017-07-20 15:18:59 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Minisitiri Uwacu yasabye abahanzi bo mu Rwanda kurinda umuco Gakondo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-28 07:44:14

 
Share on:
 
Yasuwe:47
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye abahanzi basoje itorero ry’Indatabigwi kuba abarinzi b’umuco wa Gihanga.

Ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’iryo torero ryabereye i Nkumba mu karere ka Burera ku ya 27 Nzeli 2016, Minisitiri Uwacu yavuze ko abahanzi aria bantu bakurikirwa n’abantu benshi ku buryo bashobora gucengeza umuco babinyujije mu bihangano.

Yabasobanuriye ko u Rwanda atari ikirwa kiba cyonyine ahubwo ko nk’igihugu kigomba kugira umuco ukiranga ukagitandukanya n’ibindi.

JPEG - 189.3 kb
Makanyaga Abdul ashyikirizwa impamyabumenyi y’uko asoje Itorero ry’Indatabigwi icyiciro cya 2

Minisitiri w’Umuco na Siporo kandi yabasbye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko atari byo bibagira ibyamamare.

Yabahaye urugero kuri Makanyaga Abdul na Ntamukunzi barambye muri muziki Nyarwanda, nabo bari mu itorero

Icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Indatabigwi cyitabiriwe n’abahanzi 211 bangana na 87% ry’abakora uwo mwuga bose mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE