Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Knowless na Clement babyaye umukobwa   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 5 months ago

 
 

Umuhanzikazi Nyarwanda Ingabire Jeanne D’arc uzwi nka Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umukobwa mu ijoro rishyira ku wa Kabiri ku ya 22 Ugushyingo 2016.

Ugutangira kumenyekana ko babyaye kwatangiye gutangazwa n’inshuti z’umuryango wabo zo hafi kuko byageze mu ma saa saba z’amanywa ku ya 22 Ugushyingo 2016 hari abatangiye kumenya aya makuru.

Mu minsi yatambutse byari byaravuzwe ko bari babyaye Ishimwe Clement aganiriye n’Imvaho Nshya arabihakana avuga ko bategereje bataramenya umunsi. Ati “ Turategereje ntituramenya umunsi”.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo ubwo yaganiraga n’umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda yemeje amakuru ko babyaye ariko ashimangira ko nta byinshi afite byo guhita atangaza ko akiri muri gahunda zijyanye n’uku kwibaruka zitamwemerera guhita avugana n’itangazamakuru.

Butera yakoze ubukwe na Clement tariki 7 Kanama 2016, bivuze ko yibarutse nyuma y’amezi 3 ashyingiwe. Mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 26 ku wa 1 Ukwakira 2016 ni bwo yatangaje bwa mbere ko atwite, agaragaza ifoto igaragaza ko atwite inda y’imvutsi.

 

Comments

 
 
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda Uwayezu Jean Thierry, aravuga ko afite inzozi zo kwagura umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga, akaba ari yo mpamvu yagiye gukarishya ubwenge mu bijyanye na (...)

Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki
Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bishimiye igitekerezo cy’umuhanzi Diamond Platnumz ugiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa bijyanye no kubafasha gucuruza umuziki wabo. Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, (...)

Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.