17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Imyaka 26 mu mboni za Tito Rutaremara

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 11-07-2020 saa 10:58:56
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yagaragaje uko igihugu cyateye imbere mu myaka 26 ishize kibohowe.

Rutaremara avuga mu byinshi bimaze kugerwaho harimo n’uruhare mu bumwe n’ubwiyunge mu gukomeza kubisigasira kubera gukorera hamwe, ubukungu, imiyoborere myiza n’ubukungu birazamuka.

Ati : “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukungu bw’igihugu bwagiye buzamukaho 8%, igihugu cyakinguye amarembo kiracuruza hirya no hino, ubukerarugendo butezwa imbere, ubuhinzi bwatejwe imbere”.

Avuga ko imihanda yubatswe agatanga urugero rw’imihanda ihuza imijyi no mu mujyi hagati akagaragaza ko hari imihanda myiza ya kaburimbo n’indi mihanda itari iya kaburimbo nayo yagiye yubakwa kandi myiza.

Agira ati : “Mu mibereho myiza, Abanyarwanda barivuza bameze neza wajyaga usanga ibigo nderabuzima (Centres de Santé), ibigo by’ingoboka (Postes de Santé) ntabyo ari ubu birahari kandi byegereye abaturage”.

Rutaremara ashimangira ko amashuri yubatswe hirya no hino kandi ko ubumwe n’ubwiyunge bwazamutse. Ati : “Abantu bari hamwe barakorera hamwe ndetse mu rubyiruko ho ugasanga imibare (Statistiques) iri hejuru nubwo hakirimo ibibazo hirya no hino ariko intambwe zaratewe”.

Avuga ko iyo abantu batari hamwe ko badahuza, kugira ngo bahaguruke bakorere hamwe iby’ubukungu bizamuke n’imiyoborere myiza nayo ikazamuka.

Ati:“Mu miyoborere myiza, babegereje ubutegetsi batanga ibitekerezo byabo bikagenda bizamuka. Imibereho myiza nayo iragenda izamuka iyo abantu bafatanije bagakora za koperative ugasanga ari ibintu bigendera hamwe”.

Kuri we, kwigisha abana b’u Rwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye no kubigisha imyuga, avuga ko ibyo ari byo byangombwa. Ati : “Ubu abana bose bariga, bagatangirira amashuri abanza, amashuri yisumbuye yariyongereye, ay’imyuga nayo yariyongereye, amashuri makuru nayo yariyongereye muri iyi myaka 26 ishize”.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.