Imvura y’Umuhindo izaba iri munsi y’isanzwe iboneka-Meteo Rwanda

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 09-09-2020 saa 11:27:39
Meteo Rwanda yasobanuye impamvu imvura y'uyu Muhindo izaba iri munsi y'isanzwe

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ( Meteo Rwanda) cyatangaje ko Umuhindo wa 2020 ( mu kwezi kwa Nzeri kugera mu Kuboza) uteganyijwemo imvura iri munsi ho gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice byinshi by’Igihugu.

Ibi biraterwa nuko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika n’iy’u Buhinde bwagabanutse munsi y’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe muri iki gihe, kandi buzakomeza kugabanuka muri iki gihe cy’Umuhindo.

Igabanuka ry’ubushyuhe munsi y’ikigero gisanzwe muri izo nyanja zombi rizatuma ingano y’ubuhehere bw’umwuka ujya mu kirere cy’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’u Rwanda igabanuka bishobora gutuma haboneka imvura iri ku kigero k’isanzwe cyangwa munsi yacyo.

Meteo Rwanda irasaba inzego zose za Leta n’abandi bafatanyabikorwa n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwiye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kwirinda no gukumira ibiza n’indwara no kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye Igihugu akamaro.

Ishingiye kuri iri teganyagihe ry’igihembwe cy’Umuhindo 2020( Igihembwe k’ihinga 2021 A), iragira inama inzego z’ubuhinzi kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, guterera igihe no gutegura ibikoresho byifashishwa mu kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka.

Ingano y’imvura iteganyijwe hakurikijwe uturere

Imvura iri hagati ya mirimetero 350 na 450, iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rusizi n’igice cy’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero. Mu Ntara y’Amajyepfo ni mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’igice cy’Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Imvura iri hagati ya mirimetro 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, ndetse n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.

Iri hagati ya mirimetero 300 na 350 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare no mu Ntara y’Amajyepfo muri Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara n’igice cy’amagepfo y’Akarere ka Muhanga no mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Imvura iri hagati ya mirimetero 250na 350 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kayonza.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.