Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigereranyo gisanzwe

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 11-02-2021 saa 13:27:38

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2021 (kuva taliki ya 11 kugeza ku ya 20) mu Rwanda imvura izaba iri hejuru y’ikigereranyo cy’imvura isanzwe igwa mu minsi icumi y’igice cya kabiri cya Gashyantare mu gihugu hose. Hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero(mm) 40 na 160.

Mu gihugu hose hateganyijwe ukwiyongera kw’imvura aho iminsi y’imvura iteganyijweizaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’umunani (8). Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini kuisangano ry’imiyaga ituruka mu gice cy’amajyepfo igana mu majyaruguru y’Afurika.

Umubare w’iminsi imvura izagwa uzaba uri mu bice byose by’iri teganyagihe, kuva mu ntangiriro kugera mu mpera bitewe nahantu.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 120.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu gice cyo hagatiamajyaruguru, n’amajyaruguru y’uburengerazuba mu Karere ka Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu duce tumwe tw’amajyepfo y’iburengerazuba n’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, mu majyaruguru, hagati no mu majyepfo ya Gatsibo ndetse no mu majyaruguru, hagati no mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Kayonza.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe ahasigaye mu Karere ka Nyagatare, mu burengerazuba n’uburasirazuba bwa Gatsibo, uduce tumwe tw’amajyepfo n’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kayonza, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kirehe, ahenshi muri Rwamagana, amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Ngoma no mu burengerazuba bwa Bugesera. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe ahasigaye hose muri Ngoma, Kirehe, Kayonza, Bugesera na Rwamagana.

Umujyi wa Kigali ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 140.

Amajyepfo y’uburasirazuba bwa Gasabo no hagati mu karere ka Kicukiro hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100.

Mu gace gato k’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Gasabo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero120 na 140, ahandi hasigaye mu mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120.

Intara y’Amajyepfo: Hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 160. Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu burengerazuba no mu burasirazuba bw’Akarere ka Ruhango, mu burasirazuba no hagati mu Karere ka Nyanza, mu majyaruguru no mu duce tumwe tw’amajyepfo ya Gisagara, uduce tumwe tw’amajyepfo no hagati mu Karere ka Muhanga no mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Huye na Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe mu Karere ka Kamonyi, mu bice bisigaye by’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Huye na Gisagara, mu burengerazuba bwa Nyanza, mu majyaruguru, hagati no mu burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse n’agace gato k’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 140 iteganyijwe mu majyaruguru no hagati mu Karere ka Nyaruguru no mu majyepfo ya Nyamagabe. Naho imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 ikaba iteganyijwe mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 160. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe hagati mu Karere ka Nyabihu, mu majyepfo ya Rubavu, amajyarugu y’uburengerazuba bwa Rutsiro n’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Karongi, amajyaruguru ya Nyamasheke no mu bice bimwe by’uburengerazuba bwa Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Nyabihu na Rubavu, ahenshi muri Rutsiro na Karongi, igice gito cy’amajyaruguru ya Ngororero, mu burengerazuba no mu duce tumwe na tumwe two hagati n’uburasirazuba muri Nyamasheke ndetse no mu duce tw’uburengerazuba bwa Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe ahenshi mu Karere ka Ngororero, mu duce tumwe tw’uburasirazuba bwa Rutsirona Karongi no mu gice cyo hagati mu karere kaRusizi. Imvura iri hagati ya milimetero 120 na140 iteganyijwe ahenshi mu burasirazuba bwa Rusizi naho iri hagati ya milimetero 140 na 160 ikaba iteganyijwe mu gice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.

Intara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 140. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe ahenshi mu Karere ka Musanze ndetse n’uduce duke tw’amajyaruguru y’uburasirazuba ndetse n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Gicumbi na Gakenke, ahenshi mu Karere ka Burera ndetse no mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Musanze. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe ahasigaye muri Gicumbi, mu bice byinshi by’uburengerazuba, hagati no mu burasirazubabwa Gakenke. Imvura iri hagati ya milimetero120 na 140 ikaba iteganyijwe ahenshi muri Rulindo ndetse no mu gice cy’amajyepfo cy’Akarere ka Gakenke.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.