20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Impamvu ibiciro by’ingendo bitasubira ku bya mbere ya COVID-19

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-10-2020 saa 05:55:08

Buri myaka ibiri, ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange birahindurwa hagendewe ku miterere y’isoko by’umwihariko hakarebwa ku bushobozi bw’umuturage mu kwishyura serivisi, ariko hatanirengagijwe utanga serivisi zo gutwara abagenzi n’ibyo asabwa kugira ngo atange izizira amakemwa.

Ku ruhanze rw’utanga serivisi aba asabwa kugura imodoka nshya, kugura ibyuma by’imodoka, kwishyura imisoro, guhemba abakozi, kwishyura aho bakorera, kwishyura inguzanyo za banki, n’ibindi.

Tariki ya 29 Werurwe 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwaherukaga  gusubiramo  ibiciro by’ingendo. Icyo gihe igiciro mu modoka zitwara abagenzi cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 20 ku kirometero mu Mujyi wa Kigali kigera ku mafaranga 22, naho ku mugenzi uva mu mugi umwe ajya mu wundi kiva ku mafaranga 19 ku kirometero kigera ku mafaranga 21.

Mu  Mujyi wa Kigali, ku byerekezo 71 hiyongereyeho amafaranga ari hagati ya 1-30 mu gihe ku bindi byerekezo 12 hiyongeraho hagati y’amafaranga  31 kugeza kuri 60.

Ku ngendo zo mu ntara, hari ibyerekezo 83 byiyongereryeho hagati y’ifaranga 1-100; ibyerekezo 61 byiyongereyeho hagati y’amafaranga 101-200 ; ibyerekezo 22 byiyongeraho hagati ya Frw 201-300; ibyerekezo 14 byiyongeraho hagati y’amafaranga 301- 400 n’ibyerekezo bitatu birebire mu gihugu byiyongeraho amafaranga 400.

Mbere y’uko hakorwa izindi mpinduka mu buryo busanzwe, hateye icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) gituma habaho ibihe bidasanzwe byazanye n’impinduka zirimo gufunga ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe, aho n’abaturage bategetswe kuguma mu rugo igihe kirenga ukwezi.

Nu ntangiriro za Gicurasi ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko  umubare w’abantu bagenda mu modoka wagabanywamo kabiri mu rwego rwo kwirinda, hakorwa ibishoboka byose ngo abaguzi na ba nyiri sosiyete zitwara abagenzi bahurire ku giciro kitababangamiye.

Icyo gihe, Umuyobozi wa RURA Lt. Col Patrick Nyirishema yavuze ko nubwo umubare imodoka zagombaga gutwara wagabanyijwemo kabiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, ibiciro byo bitakubwe kabiri ahubwo byazamuwe kugeza kuri 47% mu minsi ingamba zo kwirinda zagombaga gukazwa, asezeranya ko mu gihe abantu bazaba badahana intera ibyo biciro bizongera gusubirwamo.

Ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 ni bwo hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya byasubiwemo nk’uko bisanzwe bigenda buri myaka ibiri, ariko hakaba hagabanyijwe ibyashyizweho mu mezi agera kuri atanu ashize.

Ni nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira yanzuye ko imodoka zitwara abagenzi zongera gutwara 100% by’abagenda bicaye na 50% ku bagenda bahagaze mu modoka zibyemerewe.

Ku ngendo zihuza Intara, igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 30.8 kigera kuri 25.9 ku kirometero (km) ku mugenzi, mu gihe izo mu Mujyi Kigali igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 31.9 kigera ku mafaranga 28.9 kuri km ku mugenzi.

Lt Col Nyirishema yabwiye itangazamakuru ko ibiciro bishya bidashobora guhura n’ibyashyizweho mu myaka ibiri ishize nubwo hari abatanyuzwe n’ibiciro bishya byatangajwe nk’uko byagaragaye mu bitekerezo batanze ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ibiciro bya mbere ya COVID-19 byashyizweho mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, bikaba byari bifite uburambe bw’imyaka ibiri. Muri Werurwe 2020 twagombaga gutangaza ibiciro bishya ariko bikomwa mu nkokora na COVID-19 yazanye na gahunda ya Guma Mu Rugo.”

Yakomeje avuga ko ibiciro bishya byatangajwe ari ibyagombaga gutangazwa muri Werurwe, ati: “Ibiciro bishya twatangaje ni byo byakabaye byaratangajwe muri Werurwe uyu mwaka ku ntara zose. Ntitwabikoze guhera muri Werurwe kubera ko na nyuma ya gahunda ya Guma Mu Rugo, sosiyete zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50% bituma ibiciro byiyongeraho,ariko mu by’ukuri ibyo biciro ntibyanazamuwe ku rwego ba nyiri izo sosiyete batashoboraga gukorera mu gihombo.”

Ubuyobozi bwa RURA bwashimangiye ko mu gushyiraho ibiciro harebwa ku ruhande rw’umugenzi kugira ngo yishyure igiciro cya serivisi adahenzwe, no ku ruhande rw’utanga serivisi kugira ngo iyo serivisi ikomeze kuboneka neza kubera ko na we hari ibyo aba asabwa kugira ngo akomeze gutanga serivisi.

Abagenzi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “Impamvu ibiciro by’ingendo bitasubira ku bya mbere ya COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.